igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba ntiyumva uko u Budage bwoherereje Uganda Ambasaderi mugufi
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba ntiyumva uko u Budage bwoherereje Uganda Ambasaderi mugufi
AMAKURU

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba ntiyumva uko u Budage bwoherereje Uganda Ambasaderi mugufi

Faxxy Editor ✨
Last updated: May 26, 2025 3:18 pm
Faxxy Editor ✨
Share
SHARE

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yagaragaje ko atumva uburyo u Budage busanzwe buzwiho kugira abantu barebare bwoherereje Uganda Ambasaderi mugufi.

Ambasaderi w’u Budage muri Uganda, Mathias Schauer, amaze igihe atarebana neza n’abayobozi b’iki gihugu kuko ashinjwa gushyigikira imitwe y’abantu barwanya ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Colonel Chris Magezi, ku wa 23 Gicurasi 2025 yatangaje ko mu gihe Uganda yitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu 2026, hari kuvuka imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’ahahurira abantu benshi no kwangiza ibikorwaremezo.

Col Magezi yasobanuye ko bamwe mu bafatiwe muri ibi bikorwa harimo abo mu ishyaka NUP riyoborwa n’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine. Ati “Bamwe baregewe inkiko, bafungirwa muri kasho mu gihe bategereje kuburanishwa.”

Uyu musirikare yasobanuye ko ubwo yakurikiranaga abatera inkunga iyi mitwe irwanya ubutegetsi bw’ishyaka NRM, byagaragaye ko harimo zimwe muri ambasade z’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ziri i Kampala, atunga urutoki Ambasaderi Schauer.

Ku Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025, iyi myitwarire ya Ambasaderi Schauer yatumye Igisirikare cya Uganda (UPDF) gitangaza ko cyahagaritse imikoranire yose cyari gifitanye n’u Budage.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yagize icyo avuga kuri Ambasaderi Schauer, mu buryo busa no kumukwena, ashimangira ko atumva uburyo u Budage bwohereje umugabo mugufi nk’uyu kubuhagararira.

Ati “Nshingiye ku mateka Abadage ni bo bantu bakwiriye kuba ari aba kabiri mu burebure i Burayi nyuma y’Abaholandi banywa amata menshi nka twe (Abahima, Abatutsi n’Aba-Dinka). Kubera iki bohereje Umudage ushobora kuba ari we mugufi ngo abe Ambasaderi hano.”

Ku wa 23 Gicurasi 2025 ni bwo UPDF yatangiye gushinja Ambasaderi Schauer gushyigikira imitwe y’abantu barwanya ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni.

Gen Muhoozi atangaje ibi mu gihe hashize iminsi mike yikomwe na Ambasaderi Mathias Schauer, amushinja gukoresha imvugo iteye impungenge. Iki gihe yamuregeye Gen Salim Saleh usanzwe ari se wabo, na we amwizeza ko azamuganiriza.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
ByFaxxy Editor ✨
Follow:
 
Previous Article Angela Merkel yaburiye u Burayi ku ngaruka zo gufunga imipaka n’abimukira
Next Article Mu karere ka Kamonyi Umugabo yasanzwe mu kiraro cy’Inka amanitse mu ikoti
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Bashunga Abouba wahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports aravugwaho kwiyitirira impunzi kugira ngo abone ubwenegihugu mu Budage
June 1, 2025
Palestina: Abantu 21 bapfiriye mu muvundo w’abashakaga inkunga muri Gaza, abandi 175 barakomereka bikabije
June 1, 2025
Gicumbi: “Ntituzongera kwitiranya abanyerondo n’abajura” Abaturage bashimira gahunda nshya y’umutekano
June 1, 2025
BNR yashyizeho amabwiriza mashya akumira ikoreshwa ry’amadevize imbere mu gihugu
June 1, 2025
Ikipe ya Pyramids FC yegukanye igikombe cya mbere cya CAF Champions League mu mateka
June 1, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko

Nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zambuye by’agateganyo Kaminuza ya Harvard uruhushya rwo kwakira abanyeshuri b’abanyamahanga, Abanyamategeko b'iyi Kaminuza…

2 Min Read
AMAKURU

Rutsiro: Umwarimu w’imyaka 36 arahigishwa uruhindu nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 9

Umwarimu w’imyaka 36 usanzwe yigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rugamba, ruherereye mu Karere ka Rutsiro, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukekwaho…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Myanmar: Batangiye icyumweru k’icyunamo nyuma y’uko umutingito uhitanye imbaga

Nyuma yo kwibasirwa n’umutingito guhera ku wa gatanu icyumweru gishize muri Myanmar na Thailand, Kuri uyu wa Kabiri muri Myanmar…

1 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Intumwa y’ubwongereza itegerejwe i kigali mu cyumweru gitaha

Tiffany Sadler, uhagarariye Ubwami bw’u Bwongereza mu Rwanda, ategerejwe i Kigali mu cyumweru gitaha, aho azagirana ibiganiro n’abayobozi b’u Rwanda…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?