igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Aba cardinals 133 bose bari kwitegura gutora Papa mushya usimbura uherutse kwitaba Imana
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Aba cardinals 133 bose bari kwitegura gutora Papa mushya usimbura uherutse kwitaba Imana
AMAKURU

Aba cardinals 133 bose bari kwitegura gutora Papa mushya usimbura uherutse kwitaba Imana

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 6, 2025 3:27 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Aba cardinals 133 bose bamaze kugera muri Chapelle Sistine iri i Roma ngo batore Papa usimbura Francis uherutse gupfa. Abatora bose bagomba kuba bafite imyaka itarenze 80.

Mbere hari butore aba Cardinals 135 ariko babiri baza kuvamo kubera uburwayi.

Mbere yo gutora nyirizina aba cardinals bose bagomba kuba bacumbikiwe mu nzu yitwa Santa Marta Vecchia iri imbere muri Vatican.

Gutora bizaba mu ibanga kandi nta muntu mu batora wemerewe gukora kuri telefoni ye, ntawemerewe gufata amajwi cyangwa kugira ikindi bafata mu byuma byabo by’ikoranabuhanga.

Hari abantu 100 baba i Vatican batumijwe ngo bite kuri ba cardinals, bakabamo abaganga, abatetsi… kandi abo bose baba bararahiriye kutazatangaza ibizakorerwa aho hantu mbere y’uko kubitangaza byemezwa n’inzego bireba.

Mbere y’uko batora kuri uyu wa Gatatu, hari Misa izabanza gusomerwa muri Kiliziya ya Mutagatifu Petero, i Vatican.

Saa cyenda hazagenzurwa niba nta bikoresho by’ikoranabuhanga biri ku bisenge by’inzu z’i Vatican bishobora gukurura amajwi cyangwa amashusho y’ibiri kubera aho, kubigenzura bikazaba bigamije kwirinda ko ibanga ryameneka.

Saa kumi n’iminota 15 aba Cardinals bazajya muri Chapel yitwa Pauline Chapel of the Apostolic Palace batangaze ko bemeye ko Roho Mutagatifu ari we ubayobora mu matora yabo.

Nyuma y’iminota 15 bazakomereza muri Chapelle Sistine aho itora nyirizina rizabera.

Niho bazarahirira ko bagiye gutora mu ibanga kandi bakabikorana umutimanama wabo wose nta kubogama.

Uzaba uyoboye ibiganiro azasaba bose gusohoka hanze, kandi abatemerewe gutora bazasabwa kuva muri Chapelle Sistine bakajya kure.

Nibwo rero amatora nyamukuru azaba.

Bigenda bite?

Abashinzwe kugenzura uko ibintu bikorwa baha buri wese wemerewe gutora impapuro z’itora.

Hahita hashyirwaho abagenzura uko itora rikorwa, bagakusanya impapuro z’itora, hakaba n’abashinzwe kureba niba nta cardinal warwariye muri icyo gikorwa.

Nyuma aba cardinals bahabwa agasanduku ka mpande eshatu kanditseho ku mutwe wako mu Kilatini ngo ‘Eligo in Summum Pontificem’ ( Ntoye Nyirubutungane) kandi ako gasanduku kaba gafukuye hasi.

Abatora bandika ku mpapuro bakoresheje umukono uhabanye n’uwo basanzwe bakoresha, bakandikaho izina ry’uwo bifuza ko yaba Papa barangiza bakazinga urwo rupapuro mo kabiri.

Urangije kurwandikaho uwo atoye azahita ahaguruka, akagenda atwaye urupapuro rwe arumanitse hejuru aho bose bashobora kurubona yagera kuri alitari akagira ati: “ Ndemeza mu izina rya Yezu Kristu Nyagasani umucamanza utabera ko uwo ntoye ari we mbona ko Imana yahisemo ngo atorwe”.

Impapuro zabo zose zirambikwa hamwe ku kintu wagereranya n’isiniya hanyuma aba cardinals bos bakunama bagaha icyubahiro icyo gikorwa ubundi bagasubire mu byicaro byabo.

Aba cardinals bashaje badashobora kujyana impapuro zabo z’itora kuri alitari baziha umuntu wagenwe kandi wizewe akaba ari we uzibajyanira.

Abarwaye nabo bitabwaho n’abaforomo kandi iyo bibaye ngombwa abo baforomo nibo babandikira izina rya Papa bahisemo kuko bo nta mbaraga baba bifitiye.

Impapuro zose iyo zimaze guhurizwa hamwe zijyanwa mu isanduku yagenwe kugira ngo hagenzurwe niba umubare wazo ungana n’uwabatoye bose, bigakorwa mbere yo gutangira ibarura nyirizina.

Abantu babiri baba bandika amazina y’abatowe mu gihe undi umwe aba ayasoma mu ijwi riranguriye, agapapuro asomye bakakajomba urushije ku rubaho rwabigenewe, kamwe hejuru y’akandi.

Hakurikiraho kugenzura niba ibyamaze gukorwa byose nta kosa na rito ryabigaragayemo.

Iyo bigaragaye ko mu batowe ntawagize bibiri bya gatatu by’amajwi yose, amatora akorwa ku yindi nshuro.

Amatora aba kabiri ku munsi ni ukuvuga mu gitondo na nyuma ya saa sita kugeza ubwo Papa atowe.

Iyo nta Papa ubonetse za mpapuro zose ziratwikwa hakazamuka umwotsi wirabura naho Papa yaboneka za mpapuro zigatwika ariko uwo mwotsi ukavangwamo ikinyabutabire gituma wera bityo isi ikamenya ko Kiliziya Gatulika ku isi ifite umushumba.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abaturage bo muri Sudani y’Epfo bari guhungira muri DRC Ku Bwinshi
Next Article Leta y’u Buhinde yategetse ko hatangizwa imyitozo y’ubwirinzi ku basivile
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUPOLITIKE

Sudani y’Epfo: Bemeye kwakira uwirukanwe ku butaka bwa Amerika nyuma y’agahimano

Sudani y'Epfo yemeye kwinjiza umuntu yari yangiye kwinjira mu gihugu, nyuma yo kwirukanwa ku butaka bwa Amerika. Uku kwisubirako kubaye…

1 Min Read
AMAKURU

UNICEF yashinje M23 kugira  uruhare mu ifatwa ku ngufu ry’abana bato muduce yigaruriye

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ryatangaje ko ihohoterwa rikorerwa abana mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Perezida Ndayishimiye yahishuye urugendo rwe rw’ubuzima bwo kuba mayibobo, yanibye muri Ambasade bica kuri BBC

Perezida w’u Burundi, Evaliste Ndayishimiye, yagarutse ku rugendo rukomeye rw’ubuzima bwe yanyuzemo akiri muto, aho yabaye mayibobo i Dar es…

4 Min Read
AMAKURU

Muhanga: Moto 6 nizo zagarujwe mu zari zibwe n’abajura

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga yafashe moto esheshatu zari zaribwe, zimwe muri Kigali izindi mu Karere ka…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?