Ba Ambasaderi b’ibihugu byo mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) muri Uganda basabye murumuna wa Perezida Yoweri Museveni, Gen (Rtd) Caleb Akandwanaho uzwi nka Salim Saleh, ko yabafasha Umugaba Mukuru w’ingabo z’iki gihugu, Gen Muhoozi Kainerugaba, wababujije amahwemo.
Gen Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Museveni, aherutse kwibasira aba badipolomate nyuma y’aho tariki ya 13 Gicurasi 2025 bakiriwe n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, aho baganiriye ku burenganzira bw’ikiremwamuntu.
Tariki ya 15 Gicurasi, Gen Muhoozi yatangarije ku rubuga nkoranyambaga rwa X ati “Iki ni ikizira! EU muri Uganda iri gukina n’umuriro. Sawa!”, arongera ati “Bose twabamenye cyane cyane uriya wakoze mu kiganza cya Kabobi.”
Aba badipolomate bayobowe na Ambasaderi wa EU muri Uganda, Jan Sadek, ku wa 21 Gicurasi bakiriwe na Gen (Rtd) Saleh mu rugo rwe ruherereye mu karere ka Gulu, bamugaragariza impungenge batewe na Gen Muhoozi.
Gen (Rtd) Saleh yabasobanuriye ko Gen Muhoozi ari umusirikare utarabaye mu ngabo zabohoye Uganda mu 1986, kuko ari umwe mu binjiyemo mu 1995, ubwo igisirikare cy’iki gihugu cyavugururwaga, kikitwa UPDF, bityo ko imyitwarire ye itandukanye n’iy’abasaza.
Ati “Aba bantu ni abasaza. Bafite uburyo bwabo bakoramo ibintu kubera ko bize, batojwe neza, ntabwo rero nzi icyo ari cyo.”
Ambasaderi Sadek yabwiye Gen (Rtd) Saleh ko umuhungu wa Perezida Museveni yabwiye abadipolomate b’ibihugu byo muri EU ko azabafunga, amusubiza ati “Yanibasiye Komisiyo ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ariko si ikibazo gikomeye kuko ntameze nkatwe.”
Gen (Rtd) Saleh yagaragaje ko abasirikare bize bihambaye bashobora kuba bafite ibibazo mu mitwe yabo, bitandukanye n’abasaza barwanye urugamba rwo kubohora Uganda, ati “Ariko uriya we tuzamubafasha, tuzamujyana, tugikemure niba yarabakosereje.”
Yavuze kandi ko abadipolomate bakwiye kumenya ko ubutumwa bwa Gen Muhoozi ku mbuga nkoranyambaga ari ubwe ku giti cye, budakwiye guhuzwa na gahunda za Leta ya Uganda.
Gen Muhoozi akunze kugaragaza ko mu bantu yubaha cyane harimo Perezida Museveni na Gen (Rtd) Saleh, nk’abasirikare bagize uruhare rukomeye mu kubohora Uganda, ariko na none bakaba ababyeyi be.