Abafana ba Manchester United n’aba Tottenham Hotspur bakozanyijeho mu ijoro ryo ku wa 20 Gicurasi 2025, mbere y’uko amakipe yombi acakiranira ku mukino wa nyuma wa UEFA Europa League.
Uyu mukino uteganyijwe kubera mu mujyi wa Bilbao wo muri Espagne mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 21 Gicurasi 2025, kuri Estadio de San Mamés yakira abafana barenga ibihumbi 53.
Gusa ubu mu mujyi wa Bilbao hari abafana bagera ku bihumbi 70 bategereje kujya kureba uyu mukino, cyane cyane aba Manchester United na Tottenham.
Aba ntabwo bigeze basinzira mu ijoro ryabanjirije umukino, ahubwo baraye mu tubari no mu mihanda banywa inzoga ndetse n’ibindi, byavuyemo gushyamirana kw’impande zombi.
Nk’uko amashusho abigaragaza ku mbuga nkoranyambaga, abafana b’impande zombi bagaragara batukana ndetse baterana ibikoresho biri hafi yabo nk’intebe, amacupa n’ameza.
Bigeze mu masaha ya saa Tatu z’Ijoro ni bwo abaturage bo hafi y’umuhanda wa Fermín Calbetón batangiye guhamagara inzego z’umutekano babonye ko ibiri kuba byateje umutekano muke.
Abashinzwe umutekano bashoboye guhosha urwo rugomo nta bafana barakomerekeramo bikabije, mu gihe abakomeretse byoroheje bavuriwe aho byabereye. Nta wafuzwe kandi kubera ibi byaha, gusa aka gace karinzwe na Polisi ya Espagne kugira ngo ibyabaye bidasubira.
Manchester United na Tottenham zigiye guhurira ku mukino wa nyuma zombi ziri mu bihe bibi byo kubona intsinzi bigoranye.
Mu mikino itanu iheruka guhuza amakipe yombi Spurs yatsinze imikino ine mu gihe yanganyije umwe.