Abagororwa bashya bakomeje gukorerwa iyicarubozo basabwa amafaranga yo kugura bougie aho barazwa rwa ntambi n’abo basanze muri gereza bakabahonda bazira aya mafaranga
Vianney Ndayisaba, umuyobozi w’ihuriro ALUCHOTO riharanira uburenganzira bw’imfungwa n’abagororwa, yagaragaje ko hari ikibazo gikomeye cy’ihohoterwa mu mabohero atandukanye yo mu Burundi. Avuga ko abagororwa bashya bajya muri gereza zo mu Ntara za Gitega, Bubanza, Bururi, Bujumbura Mairie, Bujumbura Rural ndetse na Cibitoke, bahura n’akarengane gakabije.
Nk’uko Ndayisaba abisobanura, abagororwa bashya bashyirwa ku ruhande, bagakubitwa n’abandi bagororwa bayobowe n’umuntu bita “Nyumbakumi” — akaba ari we muyobozi w’itsinda ry’abagororwa aho bari. Aba bagororwa bashya basabwa amafaranga hagati ya Fbu 5,000 na Fbu 10,000 yo kugura bougie. Utayatanze, yaba abuze ubushobozi cyangwa ananiwe kuyatanga, ahanirwa kumwima amafunguro yoherejwe n’abe cyangwa inshuti ze.
Birababaje ko ibi bikorwa byose bikorerwa mu maso y’abayobozi b’amabohero ariko ntibagire icyo babikoraho. Ihohoterwa rikorwa rishyira ubuzima bw’abagororwa mu kaga, bamwe bakaba banakomerekera bikomeye kubera inkoni baterwa.
Ihuriro ALUCHOTO rirahamagarira Leta n’imiryango itegamiye kuri Leta gukomeza guharanira ko uburenganzira bw’imfungwa n’abagororwa burindwa, cyane ko u Burundi bwiyemeje kubahiriza amasezerano mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu, harimo n’arebana n’imibereho y’imfungwa.
Kugeza ubu, imibare itangwa n’Umuryango APRODH igaragaza ko mu Burundi hari gereza 13 zirimo abagororwa 13,824 mu gihugu gifite abaturage miliyoni 13.41.