Ubushakashatsi bugaraaza ko abagore bageze mu gihe cyo kutabasha kubyara (menopause), hari ibimenyetso bikomeye bishobora kumugaragaraho. Muri byo, harimwo kugira ububabare mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina
Suzan, umugore ari mu myaka 40 aba i Vancouver, mu gihugu cya Canada, ibi ni ibintu avuga ko ahura nabyo, yagize ati:
“Ndacyafite ubushake bwo gukora imibonano, ariko iyo ngerageje gukora icyo gikorwa ngira ububabare bwishiibituma numva ntagishishikajwe nabyo”
Abahanga bavuga ko kuri benshi, ibyo bimenyetso bitangira no mu myaka 10 mbere yo gucura. Iki cyiciro cy’ubuzima, n’ubwo gisanzwe, gishobora kugira ingaruka zikomeye mu buryo umugore abaho, haba mu mubano we n’uwo bashingiranwe mu buzima bwe bwa buri munsi , ndetse no ku bwonko.
Mu gihe abantu basigaye baramba kurusha mbere, bivuze ko umugore ashobora kumara ⅓ cy’ubuzima bwe ari mu gihe cyo kutabyara.