Bamwe mu bakobwa biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TSS) mu Rwanda batangaza ko bahura n’imbogamizi zikomeye zishingiye kuri ruswa y’igitsina, cyane cyane iyo bageze mu gihe cyo gushaka aho bakorera imenyerezamwuga (stage)
Abo banyeshuri bavuga ko bamwe mu bakoresha n’abakozi bo mu bigo byakira abanyeshuri babasaba ruswa y’igitsina cyangwa amafaranga kugira ngo babemerere gukorera sitaje, bikabaviramo kutabona amahirwe angana n’ay’abahungu.
Nyirarukundo Aurore, wize iby’ubwubatsi, yavuze ko mugenzi we yigeze kwangirwa sitaje nyuma yo kwanga gutanga ruswa y’igitsina yasabwe n’umukoresha. Avuga ko iyo myitwarire ituma bamwe mu bakobwa batakaza icyizere ku myuga bize, ndetse bagatekereza ko itazabafasha mu buzima.
Yagize ati: “Inshuti yanjye yigeze kubuzwa amahirwe yo gukora stage nyuma yo kwanga gutanga ruswa y’igitsina yasabwe. Ibyo biduca intege kandi bituma tutabona akamaro k’imyuga twize.”
Abatoni Belyse, wiga iby’amazi ku ishuri rya Don Bosco TSS Gatenga, yemeza ko nabo babwirwa n’abababanjirije ko kubona sitaje bigoye cyane ku bakobwa batemeye gutanga ruswa, yaba iy’igitsina cyangwa amafaranga.
Yagize ati: “Abagiye mu kazi mbere yacu batubwiye ko bahuye n’ibibazo byo gusabwa ruswa igitsina. N’ababona stage bakorerwaho ihohotera, barakubitwa ku mabuno cyangwa bagasuzugurwa.”
Yongeraho ko bamwe bafatwa nk’ibikoresho mu kazi, cyane ko akenshi baba ari bake muri ibyo bigo .
Uzamurera Clemantine, ushinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye ku kigo cya Don Bosco Gatenga TSS, avuga ko ibyo bibazo bikigaragara cyane. Yemeza ko hari abakobwa batabona stage kubera ruswa y’igitsina, ndetse n’abayibonye bagakandamizwa.
Yagize ati: “Haracyari abakozi bafata abakobwa nk’ibikoresho. Hari n’abo tubona bagaruka bavuga ko bahuye n’ihohoterwa.”
Padiri Calixte Ukwitegetse, ushinzwe kugenzura ibikorwa by’amashuri y’imyuga y’Abaseleziyani ba Don Bosco mu karere k’Ibiyaga Bigari, avuga ko inganda nyinshi zikigorana kwakira abakobwa. Asaba ko hahindura imyumvire ku bagore n’abakobwa mu myuga.
Yagize ati: “Umukobwa ni nk’umuhungu. Icyo dukeneye ni uko abatanga stage babafata nk’abakozi b’ejo hazaza aho kubabona nk’abantu baza kubabangamira.”
Ubushakashatsi bwa Transparency International Rwanda bwakozwe mu 2022 bwagaragaje ko 75% by’abagore bahura na ruswa ishingiye ku gitsina mu kazi.
Ibyo bipfukiranwa n’uko benshi batinya gutanga ibirego cyangwa se ntibamenye aho babivugira, bigatuma ruswa y’igitsina ikomeza gukwira.
Imibare ya 2025 y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) igaragaza ko amashuri ya Leta yigisha imyuga mu Rwanda ari 496. Intego yo kugira ishuri rya TSS muri buri murenge yagezweho, ariko gahunda irambye ya Guverinoma irateganya ko buri kagari kazagira ishuri ry’imyuga.