igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Abakobwa biga imyuga barimo kwakwa ruswa y’igitsina
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Abakobwa biga imyuga barimo kwakwa ruswa y’igitsina
AMAKURU

Abakobwa biga imyuga barimo kwakwa ruswa y’igitsina

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 15, 2025 10:02 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Bamwe mu bakobwa biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TSS) mu Rwanda batangaza ko bahura n’imbogamizi zikomeye zishingiye kuri ruswa y’igitsina, cyane cyane iyo bageze mu gihe cyo gushaka aho bakorera imenyerezamwuga (stage)

Abo banyeshuri bavuga ko bamwe mu bakoresha n’abakozi bo mu bigo byakira abanyeshuri babasaba ruswa y’igitsina cyangwa amafaranga kugira ngo babemerere gukorera sitaje, bikabaviramo kutabona amahirwe angana n’ay’abahungu.

Nyirarukundo Aurore, wize iby’ubwubatsi, yavuze ko mugenzi we yigeze kwangirwa sitaje nyuma yo kwanga gutanga ruswa y’igitsina yasabwe n’umukoresha. Avuga ko iyo myitwarire ituma bamwe mu bakobwa batakaza icyizere ku myuga bize, ndetse bagatekereza ko itazabafasha mu buzima.

Yagize ati: “Inshuti yanjye yigeze kubuzwa amahirwe yo gukora stage nyuma yo kwanga gutanga ruswa y’igitsina yasabwe. Ibyo biduca intege kandi bituma tutabona akamaro k’imyuga twize.”

Abatoni Belyse, wiga iby’amazi ku ishuri rya Don Bosco TSS Gatenga, yemeza ko nabo babwirwa n’abababanjirije ko kubona sitaje bigoye cyane ku bakobwa batemeye gutanga ruswa, yaba iy’igitsina cyangwa amafaranga.

Yagize ati: “Abagiye mu kazi mbere yacu batubwiye ko bahuye n’ibibazo byo gusabwa ruswa igitsina. N’ababona stage bakorerwaho ihohotera, barakubitwa ku mabuno cyangwa bagasuzugurwa.”

Yongeraho ko bamwe bafatwa nk’ibikoresho mu kazi, cyane ko akenshi baba ari bake muri ibyo bigo .

Uzamurera Clemantine, ushinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye ku kigo cya Don Bosco Gatenga TSS, avuga ko ibyo bibazo bikigaragara cyane. Yemeza ko hari abakobwa batabona stage kubera ruswa y’igitsina, ndetse n’abayibonye bagakandamizwa.

Yagize ati: “Haracyari abakozi bafata abakobwa nk’ibikoresho. Hari n’abo tubona bagaruka bavuga ko bahuye n’ihohoterwa.”

Padiri Calixte Ukwitegetse, ushinzwe kugenzura ibikorwa by’amashuri y’imyuga y’Abaseleziyani ba Don Bosco mu karere k’Ibiyaga Bigari, avuga ko inganda nyinshi zikigorana kwakira abakobwa. Asaba ko hahindura imyumvire ku bagore n’abakobwa mu myuga.

Yagize ati: “Umukobwa ni nk’umuhungu. Icyo dukeneye ni uko abatanga stage babafata nk’abakozi b’ejo hazaza aho kubabona nk’abantu baza kubabangamira.”

Ubushakashatsi bwa Transparency International Rwanda bwakozwe mu 2022 bwagaragaje ko 75% by’abagore bahura na ruswa ishingiye ku gitsina mu kazi.

Ibyo bipfukiranwa n’uko benshi batinya gutanga ibirego cyangwa se ntibamenye aho babivugira, bigatuma ruswa y’igitsina ikomeza gukwira.

Imibare ya 2025 y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) igaragaza ko amashuri ya Leta yigisha imyuga mu Rwanda ari 496. Intego yo kugira ishuri rya TSS muri buri murenge yagezweho, ariko gahunda irambye ya Guverinoma irateganya ko buri kagari kazagira ishuri ry’imyuga.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article U Bufaransa bwahagaritse guha intwaro Ukraine
Next Article Dore ibyiza byo kurara wambaye amasogisi: Ubushakashatsi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FC Barcelona yegukanye Igikombe cya Shampiyona cya 28
May 16, 2025
Ali Bongo wahoze ayobora Gabon yarekuwe ahita yerekeza i Luanda muri Angola
May 16, 2025
Leta yamaganye ibihuha bivuga Perezida Kiir yitabye Imana
May 16, 2025
Umunyamategeko wa Munyenyezi Beatrice yabwiye urukiko ko ubushinjacyaha bwagiye gukora iperereza rishya ku rwego rw’ubujurire bidakurikije amategeko
May 16, 2025
Umunyarwanda Martin Ngoga yongeye gutorerwa kuyobora Akanama gashinzwe imyitwarire ka FIFA nk’uko byemerejwe mu Nteko Rusange
May 16, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Abahagarariye AFC/M23 mu biganiro by’amahoro basubiye muri Qatar

Ni ibiganiro by’amahoro bimaze igihe kirenga ukwezi bibera muri Qatar, ngo harebwe ko hagaruka agahenge ndetse hahoshwe umwuka mu hagati…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Barcelona Itwaye Copa del Ray ya 32 Itsinze Real Madrid

Barcelona Itwaye Copa del Ray ya 32 Itsinze Real Madrid ku mukino wa Nyuma bakiniraga kuri Estadio La Cartuja de…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Benjamin Netanyahu yateguje ukwihorera ku gitero Aba-Houthis bagabye ku gihugu cye

Benjamin Netanyahu, Minisitiri w’Intebe wa Israel, yatangaje ko Israel igiye kwihorera ku nyeshamba z’aba ba-Houthis zayigabyeho igitero cy’igisasu cyo mu…

1 Min Read
AMAKURU

James Comey wahoze ayobora FBI akurikiranyweho gushaka kwivugana Trump

James Comey wahoze ayobora Urwego rw’Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI) ari gukorwaho ipererezi n’Urwego rurinda Umukuru w’Igihugu…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?