Urugaga rw’abahuza abaguzi n’abagurisha mu Rwanda rufite ishuri ritanga amasomo kuri uyu mwuga w’ubukomisiyoneri bityo barasaba abakora uyu mwuga ko bakwiye kwihugura mu rwego rwo kwitandukanya n’ababeshyi biyitirira uyu mwuga
Iyo uganiriye na bamwe mu batuye n’abagenda mu mujyi wa Kigali abenshi bahurira ku kuba batishimira serivise bahabwa n’aba bazwi nk’abakomisiyoneri abenshi bahuriza ku kuba aba bakora uyu mwuga batagira ukuri, abenshi bagaruka ku mayeri aba bakunze gukoresha ariyo yo kubanza bakakwizeza ko baza kuguha icyo ushaka abenshi bavuze ko babeshwe ko bashakirwa amazu bikarangira akwishyuje kandi niyo nzu atayikurangiye.
Uwitwa Nshimiyimana Eric ni umwe mubakora uyu mwuga kandi uwurambyemo avuga ko nubwo hari abakora uyu mwuga bakawinjiramo ariko badafite ubumenyi buhagije ibiri mu bibatera kutagira ubunyamwuga ndetse bikanangiriza izina ry’abakora uyu mwuga.
Nshimiyimana washinze Ikigo cyitwa Gia Property Talk yagishinze afite intego yo kongera ubumenyi kubakora uyu mwuga Nshimiyimana washinze Ikigo cyitwa Gia Property Talk, agira ati “Twebwe twagiye gukora uyu mwuga tubanje kubyiga, ntabwo twabyutse mu gitondo ngo tuvuge ngo tubaye aba ’brokers (abakomisiyoneri) Twabonye seritifika zabyo dutangira no kujya dufasha abandi tubereka ingaruka ziri mu kwakira indonke, utaratanga serivisi umukiriya akeneye.”
Umuyobozi wa KIPB, Jonas Bugingo, avuga ko umukomisiyoneri w’umwuga agomba kuba afite ikarita imuranga na nimero yahawe n’urugaga RWAREB, nyuma yo kumara kwiga amasomo amara amezi atatu, harimo amategeko agenga umutungo ugurwa cyangwa ukodeshwa, hamwe no kwitoza kubwiza abantu ukuri.