Moses Twahirwa Uzwi nka Moshion yakoresheje urubuga rwa Instagram yandika amagambo asebya umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul KAGAME ndetse n’umuryango RPF Inkotanyi.



Amwe mu magambo asebya Prezida Paul Kagame
Abataripfana bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko aya magambo Moshion yavuze harimo kwirengagiza ko u Rwanda rwamureze akaba uwo ari we ubu, atagakwiye rero kubahuka umukuru w’igihugu, mu byo bo bari gucamo umugani bati:” Abo umwami yahaye amata ni bo bamwimye amatwi koko”



Umunyamideri Twahirwa Moses yakunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye abantu batavuzeho rumwe, nko kwifotoza yambaye ubusa ndetse n’amasusho y’urukozasoni yasohoye agaragaza ubutinganyi. Ndetse yaherukaga kujyanwa mu nkiko ashinjwa ibyaha byo agukoresha ibiyobyabwenge, yemeye icyo cyaha gusa avuga ko yagikoreye mu Butaliani.
Aha ni ho bamwe mu bakoresha izi mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko ibi yanditse bishobora kuba nabyo biterwa no gukoresha ibiyobyabwenge.
