igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Abakozi bane b’abakobwa b’ikigo Access to Finance Rwanda (AFR) bahawe buruse zo kujya kwiga mu Bwongereza
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Abakozi bane b’abakobwa b’ikigo Access to Finance Rwanda (AFR) bahawe buruse zo kujya kwiga mu Bwongereza
AMAKURU

Abakozi bane b’abakobwa b’ikigo Access to Finance Rwanda (AFR) bahawe buruse zo kujya kwiga mu Bwongereza

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 25, 2025 8:26 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Abakozi bane b’abakobwa b’ikigo Access to Finance Rwanda (AFR) bahawe buruse zo kujya kwihugura ibijyanye n’akazi bakora binyuze mu bufatanye icyo kigo cyagiranye n’Umuryango Women in Finance Rwanda (WIFR), uharanira kwimakaza ihame ry’uburinganire mu rwego rw’imari mu Rwanda.

Izo buruse zatanzwe binyuze mu masezerano y’ubufatanye yasinywe hagati ya AFR na WIFR tariki ya 21 Gicurasi 2025 agamije kwimakaza uburinganire.

Ni intambwe itewe binyuze mu bufatanye busanzwe hagati ya WIFR n’Ishyirahamwe ry’Abanyamwuga mu by’Imari n’Imigabane ku rwego mpuzamahanga (CISI) ryo mu Bwongereza ritanga impamyabumenyi mpuzamahanga mu nzego zirimo imari.

Ni mu rwego rwo gufasha abagore n’abakobwa kubona impamyabumenyi zikomeye mu by’imari kuko ubusanzwe bakunda kuzitirwa n’amikoro yo kuzigondera.

Amasomo bagiye kwiga azamara umwaka, ariko umunyeshuri ashobora kurangiza amasomo mu byumweru 12, bitewe n’uko yabonetse.

Umuyobozi Mukuru wa AFR, Iyacu Jean Bosco yavuze ko gusinya ayo masezerano y’ubufatanye bidakwiye gufatwa nk’umuhango gusa, ahubwo ari indi ntambwe mu gukomeza urugamba rwo kwimakaza uburinganire.

Ati “Aya masezerano si ikimenyetso gusa ahubwo ni ugushimangira ko tukiri mu rugendo rwo kwimakaza uburinganire. Ntabwo turagera aho twifuza kugera.”

Amasezerano ya AFR na WIFR kandi akubiyemo ikorwa ry’ubushakashatsi bwa mbere ku nzitizi abagore bahura na zo mu kazi kajyanye n’imari, kuko kugeza ubu nta nyigo ihamye igaragaza ikizitera mu Rwanda.

Imibare iheruka igaragaza ko abagore bagize 48,2% by’abakozi mu Rwanda ugereranyije na 65,6% by’abagabo, ariko muri abo 32% gusa ni bo bafite imyanya mu nzego zifata ibyemezo mu bigo byigenga.

Abagore bake cyane ni bo baba mu myanya ihemba neza muri izo nshingano bikabangamira ubushobozi bwabo bwo kugira uruhare mu itegurwa rya politiki z’imari.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali akaba n’umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya WIFR, Dr. Karusisi Diane yashimye AFR ku bw’uruhare rwayo mu guteza imbere uburinganire mu rwego rw’imari.

Ati “Uburinganire ntibwagerwaho twicaye gusa ngo dutegereze. Bisaba ubuyobozi bufite icyerekezo n’umwete. Ni yo mpamvu ubu bufatanye bwa AFR na WIFR ari ubw’ingirakamaro cyane.”

Dr. Karusisi yasobanuye ko kwimakaza uburinganire bisaba ibikorwa bifatika atanga urugero rw’umwe mu bahawe buruse zo kwiga muri CISI wahawe umwanya w’ubuyobozi nyuma yo kurangiza ayo amasomo.

Isimbi Honnête ushinzwe ibijyanye n’uburinganire no kudaheza muri AFR, yavuze ko izo buruse zirenze kuba amasomo, ahubwo ari uburyo bwo gufungura amarembo y’amahirwe mu guteza imbere imibereho y’abagore.

Women in Finance Rwanda kandi yatangije gahunda yo kumenyereza urubyiruko rw’abakobwa mu mirimo y’imari aho mu mezi icyenda ruhugurwa n’abagore 30 bafite uburambe bakarusangiza inararibonye n’inama zirufasha gutera imbere.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Jose Chameleone yashimiye Perezida Kagame, avuga ko u Rwanda ari igihugu cy’icyitegererezo
Next Article The Ben na Diamond batanze ibyishimo i Ntungamo yo muri Uganda
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Inyandiko z’umuvandimwe wa Papa Léon XIV zateje ururondogoro mu batuye Isi
May 25, 2025
Umunyemari Elon Musk yatangaje ko yasezeye akazi yari afite muri Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika
May 25, 2025
Abatwara taxi mu Bufaransa bariye karungu nyuma y’uko Guverinoma ifashe ibyemezo itabagishije inama
May 25, 2025
Abayobozi batatu b’uruganda rw’ubwato rwa Chongjin bafunzwe bazira impanuka y’ubwato bwa gisirikare muri Koreya ya Ruguru
May 25, 2025
Ku kibuga k’indege cya Tanzaniya hafatiwe Amabuye y’agaciro ya Diamants afite agaciro ka miliyoni 900
May 25, 2025

You Might Also Like

AMAKURUPOLITIKE

Prezida Kagame yagiranye ibiganiro na Doreen Bogdan-Martin byabereye muri Village Urugwiro

Ibiro by’Umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Doreen Bogdan-Martin mu biro bye, Umunyamabanga mukuru w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ikoranabuhanga…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

AFC/M23 yerekanye abarwanyi ba FDLR, Wazalendo na FARDC yafashe bahungabanya umutekano w’umujyi wa Goma

Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryerekanye abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, Wazalendo n’abasirikare ba…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Benjamin Netanyahu yateguje ukwihorera ku gitero Aba-Houthis bagabye ku gihugu cye

Benjamin Netanyahu, Minisitiri w’Intebe wa Israel, yatangaje ko Israel igiye kwihorera ku nyeshamba z’aba ba-Houthis zayigabyeho igitero cy’igisasu cyo mu…

1 Min Read
AMAKURU

Umugabo waciye mu rihumye abashinzwe kurinda Perezida Museveni yemeye icyaha cyo gushaka ku mwica

Umugabo waciye mu rihumye abashinzwe kurinda Perezida Museveni ashaka kumugabaho igitero ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora yo…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?