Abahinzi n’abarobyi 23 bishwe ndetse abandi bashimutirwa mu gitero bikekwa ko cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba mu Majyaruguru y’igihugu.
Amakuru abaturage bahaye Ibiro Ntaramakuru Reuters, avuga ko abarwanyi ba Boko Haram bageze mu gace bafata abahinzi n’abarobyi, bahitana abagera kuri 23 ndetse ashimuta n’abandi benshi.
Bivugwa ko n’abagerageje kujya gufata imirambo y’abaturage biciwe aho gusa babateshwa n’aba abarwanyi ba Boko Haram
Umuyobozi wa Leta ya Borno muri Nigeria mu kwezi gushize yemeje ko Boko Haram yongeye kwiharaza kugaba ibitero no gushimuta abantu mu bice bitandukanye muri iki gihugu.
Ibi bije nyuma y’uko Leta yari yemeje bidasubirwaho ko aka gace kagaruwemo amahoro umutekano n’ituze, nta byihebe bikiharangwa ngo bibe byakorera umuromo n’ubwicanyi abahatuye.