igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Abantu barenga 60 bahitanywe n’igitero cya Israel muri Palestine
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Abantu barenga 60 bahitanywe n’igitero cya Israel muri Palestine
AMAKURUUBUZIMA

Abantu barenga 60 bahitanywe n’igitero cya Israel muri Palestine

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 16, 2025 8:26 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Mu ijoro ryo ku wa 14 Gicurasi rishyira ku wa 15, Abanya-Palestina 62 bishwe n’ibitero by’indege za gisirikare za Israel muri Gaza nk’uko byemejwe n’ikigo gishinzwe ubutabazi.

Umuvugizi w’ikigo gishinzwe ubutabazi kiri mu maboko ya Hamas, Mahmoud Bassal, yabwiye BBC ko kuva saa munani z’ijoro, amatsinda y’abatabazi yakuye imibiri 56 mu gace ka Khan Younis, 4 muri Beit Lahia mu Majyaruguru ya Gaza, n’indi 2 muri Deir al-Balah hagati muri Gaza.

Mu bapfuye harimo abagore, abana ndetse n’impinja. Hari kandi umuryango umwe ugizwe n’abantu 13 wo muri Khan Younis, wose wazimiye burundu nk’uko uwo muvugizi yabihamije.

Mahmoud yongeyeho ko ku wa Kabiri, ibitaro byitwa European Hospital, biherereye i Khan Younis, byateweho ibisasu bitandatu icya rimwe, byica abantu 28 abandi barakomereka, byangiza n’ibikorwaremezo kuri ubu ibitaro bikaba bitari gukora.

Nubwo ibiganiro byo guhagarika imirwano bikomeje i Doha ntacyo birageraho, abantu barenga 65 barekuwe na Hamas basabye Guverinoma ya Israel kutazava ku meza y’ibiganiro hadasinywe amasezerano.

Bavuga ko Abanya-Israel benshi baha agaciro kugarura abashimuswe kurusha gukomeza ibikorwa bya gisirikare muri Gaza.

Gusa guverinoma ya Israel ivuga ko igitutu cya gisirikare ari cyo cyonyine cyatuma Hamas irekura izo imbohe.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Massad Boulos yavuze ko Amerika yarangije gutegura umushinga w’amasezerano y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda
Next Article Mu gihe urubanza rwa Diddy rumaze iminsi mike rutangiye, undi mugore yamujyanye mu rukiko amushinja kumusambanya ku gahato
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Yolande Makolo yanyomoje ibirego bya RDC ku Rwanda, ashinja icyo gihugu gukorana n’imitwe yitwaje intwaro
May 17, 2025
Kicukiro: Umugabo yamize inyama nk’umira ibinini iramuhitana
May 17, 2025
”Abanyarwanda nta byinshi dufite ngo dutete” Perezida Kagame
May 17, 2025
Mu Rwanda hagiye kumurikwa ibikoresho bya girikare bijyanye biri mu bigezweho
May 17, 2025
Intwaro karabutaka yitwa Shitani 2 iteye ubwoba uburengerazuba bw’isi
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Papa Leo XIV yatangiye urugendo rwe rw’ubuyobozi bwa Kiliziya n’isengesho rikomeye

Papa Leo XIV yasomye Misa ye ya mbere nk’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yose, ibera muri Bazilika ya Sainte…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Ingabo z’u Buhinde na Pakistan ziri kurasanira ku Mupaka wa Kashmir

Mu ijoro rya gatatu ryikurikiranya, ingabo z’u Buhinde n’iza Pakistan zongeye gukozanyaho, zarasana hakoreshejwe imbunda nto ku mupaka wa Kashmir,…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADUROMU MAHANGA

Uburwayi bwa Jose Chameleone bwatewe n’inzoga nyinshi

Jose Chameleone, umuhanzi wo muri Uganda umaze iminsi mu bitaro muri Leta Zunze za Amerika, yemeje ko indwara yo kubyimba…

1 Min Read
AMAKURU

Ibikoresho bya SAMIDRC byanyujijwe mu Rwanda bigeze ku cyiciro cya gatatu

Ku wa 8 Gashyantare 2025, urukurikirane rw’amakamyo atwaye ibikoresho by’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo zari ziri mu butumwa bwo kugarura…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?