Mu ijoro ryo ku wa 14 Gicurasi rishyira ku wa 15, Abanya-Palestina 62 bishwe n’ibitero by’indege za gisirikare za Israel muri Gaza nk’uko byemejwe n’ikigo gishinzwe ubutabazi.
Umuvugizi w’ikigo gishinzwe ubutabazi kiri mu maboko ya Hamas, Mahmoud Bassal, yabwiye BBC ko kuva saa munani z’ijoro, amatsinda y’abatabazi yakuye imibiri 56 mu gace ka Khan Younis, 4 muri Beit Lahia mu Majyaruguru ya Gaza, n’indi 2 muri Deir al-Balah hagati muri Gaza.
Mu bapfuye harimo abagore, abana ndetse n’impinja. Hari kandi umuryango umwe ugizwe n’abantu 13 wo muri Khan Younis, wose wazimiye burundu nk’uko uwo muvugizi yabihamije.
Mahmoud yongeyeho ko ku wa Kabiri, ibitaro byitwa European Hospital, biherereye i Khan Younis, byateweho ibisasu bitandatu icya rimwe, byica abantu 28 abandi barakomereka, byangiza n’ibikorwaremezo kuri ubu ibitaro bikaba bitari gukora.
Nubwo ibiganiro byo guhagarika imirwano bikomeje i Doha ntacyo birageraho, abantu barenga 65 barekuwe na Hamas basabye Guverinoma ya Israel kutazava ku meza y’ibiganiro hadasinywe amasezerano.
Bavuga ko Abanya-Israel benshi baha agaciro kugarura abashimuswe kurusha gukomeza ibikorwa bya gisirikare muri Gaza.
Gusa guverinoma ya Israel ivuga ko igitutu cya gisirikare ari cyo cyonyine cyatuma Hamas irekura izo imbohe.