Massad Boulos yavuze ko Amerika yarangije gutegura umushinga w’amasezerano y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda

Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos, yatangaje ko yavuganye na Perezida Kagame na Tshisekedi ku mushinga w’amasezerano y’amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda warangiye gutegurwa, ubu hakaba hategerejwe kumva icyo impande zombi ziwuvugaho.

Boulos yabitangaje ku wa 15 Gicurasi 2025, avuga ko ibisubizo cy’u Rwanda na RDC kuri uyu mushinga, byitezwe ko bizatangwa mu mpera z’iki cyumweru, uretse ko hashobora kuzagira bike bikomeza kunozwa.

Boulos yabwiye Reuters ko yaganiriye n’abakuru b’ibihugu byombi kugira ngo abamenyeshe aho bigeze kandi bashimye intambwe imaze guterwa.

Ati “Bombi babyakiriye neza. Bombi biteguye gukorana natwe, biteguye gukorana na Qatar, ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kugira ngo hagerwe ku gisubizo kizazana amahoro arambye.”

U Rwanda na RDC byoherereje Amerika imbanzirizamushinga z’amasezerano y’amahoro mu ntangiriro za Gicurasi 2025, Amerika izihuriza hamwe havamo umushinga w’amasezerano y’amahoro wahawe Guverinoma z’ibihugu byombi.

Ati “Dutegereje igisubizo cya nyuma kivuye ku mpande zombi. Nidusoza iki cyiciro cya nyuma nk’uko byatangajwe mbere, Minisitiri Rubio [Marco] yiteguye kubakira bombi hano. Twizeye ko ibi bizasozwa vuba cyane bishoboka mu byumweru biri imbere.”

Gusa Boulos ntiyigeze atangaza itariki nyakuri ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba RDC n’u Rwanda bashobora gusubirira i Washington.

Amerika yagaragaje ko hari ingingo z’umushinga w’aya masezerano u Rwanda na RDC bishobora kutemeranyaho, bityo ko ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga bazasubira i Washington D.C kugira ngo ibumvikanishe.

U Rwanda, RDC na Amerika byemeranyije ko inyandiko y’umushinga w’amasezerano y’amahoro igomba kuba iri mu murongo wa gahunda yemejwe n’Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) n’uwa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), igamije gufasha aka karere kubona amahoro arambye.

Byemeranyije kandi ko iyi nyandiko izajya mu murongo w’ibiganiro byahurije u Rwanda na RDC i Doha muri Qatar muri Werurwe 2025 ndetse n’ibyakomeje guhuriza abahagarariye RDC n’ihuriro AFC/M23 muri iki gihugu.

Amasezerano y’amahoro namara gusinywa, Amerika na yo izasinyana n’ibihugu byombi ajyanye n’ubukungu ariko RDC ikaziharira umwanya munini kuko ifite umutungo kamere mwinshi.

Biteganyijwe ko no ku ruhande rw’u Rwanda aya masezerano yo kubyaza umusaruro umutungo kamere azasinywa by’umwihariko rukazungukira cyane mu bijyanye no “kongerera agaciro amabuye”.

Bivuze ko amabuye y’agaciro azajya avanwa muri RDC ashobora kuzajya agezwa mu Rwanda agatunganya, akaba ari na rwo ruyohereza ku isoko mpuzamahanga.

Amerika ivuga ko u Rwanda ruri gushyiraho ibyanya byahariwe inganda, ku buryo hashobora kubakwa izindi nganda zitunganya amabuye y’agaciro.

Amerika yafashije u Rwanda na RDC gusinya amasezerano agena amahame y’ibanze aganisha ku mahoro arambye nyuma y’aho Leta ya RDC na AFC/M23 bitangarije muri Qatar ko byemeranyije guhagarika imirwano kugira ngo ibiganiro bikomeze mu mwuka mwiza.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version