igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Massad Boulos yavuze ko Amerika yarangije gutegura umushinga w’amasezerano y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Massad Boulos yavuze ko Amerika yarangije gutegura umushinga w’amasezerano y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda
AMAKURU

Massad Boulos yavuze ko Amerika yarangije gutegura umushinga w’amasezerano y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 16, 2025 8:23 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos, yatangaje ko yavuganye na Perezida Kagame na Tshisekedi ku mushinga w’amasezerano y’amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda warangiye gutegurwa, ubu hakaba hategerejwe kumva icyo impande zombi ziwuvugaho.

Boulos yabitangaje ku wa 15 Gicurasi 2025, avuga ko ibisubizo cy’u Rwanda na RDC kuri uyu mushinga, byitezwe ko bizatangwa mu mpera z’iki cyumweru, uretse ko hashobora kuzagira bike bikomeza kunozwa.

Boulos yabwiye Reuters ko yaganiriye n’abakuru b’ibihugu byombi kugira ngo abamenyeshe aho bigeze kandi bashimye intambwe imaze guterwa.

Ati “Bombi babyakiriye neza. Bombi biteguye gukorana natwe, biteguye gukorana na Qatar, ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kugira ngo hagerwe ku gisubizo kizazana amahoro arambye.”

U Rwanda na RDC byoherereje Amerika imbanzirizamushinga z’amasezerano y’amahoro mu ntangiriro za Gicurasi 2025, Amerika izihuriza hamwe havamo umushinga w’amasezerano y’amahoro wahawe Guverinoma z’ibihugu byombi.

Ati “Dutegereje igisubizo cya nyuma kivuye ku mpande zombi. Nidusoza iki cyiciro cya nyuma nk’uko byatangajwe mbere, Minisitiri Rubio [Marco] yiteguye kubakira bombi hano. Twizeye ko ibi bizasozwa vuba cyane bishoboka mu byumweru biri imbere.”

Gusa Boulos ntiyigeze atangaza itariki nyakuri ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba RDC n’u Rwanda bashobora gusubirira i Washington.

Amerika yagaragaje ko hari ingingo z’umushinga w’aya masezerano u Rwanda na RDC bishobora kutemeranyaho, bityo ko ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga bazasubira i Washington D.C kugira ngo ibumvikanishe.

U Rwanda, RDC na Amerika byemeranyije ko inyandiko y’umushinga w’amasezerano y’amahoro igomba kuba iri mu murongo wa gahunda yemejwe n’Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) n’uwa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), igamije gufasha aka karere kubona amahoro arambye.

Byemeranyije kandi ko iyi nyandiko izajya mu murongo w’ibiganiro byahurije u Rwanda na RDC i Doha muri Qatar muri Werurwe 2025 ndetse n’ibyakomeje guhuriza abahagarariye RDC n’ihuriro AFC/M23 muri iki gihugu.

Amasezerano y’amahoro namara gusinywa, Amerika na yo izasinyana n’ibihugu byombi ajyanye n’ubukungu ariko RDC ikaziharira umwanya munini kuko ifite umutungo kamere mwinshi.

Biteganyijwe ko no ku ruhande rw’u Rwanda aya masezerano yo kubyaza umusaruro umutungo kamere azasinywa by’umwihariko rukazungukira cyane mu bijyanye no “kongerera agaciro amabuye”.

Bivuze ko amabuye y’agaciro azajya avanwa muri RDC ashobora kuzajya agezwa mu Rwanda agatunganya, akaba ari na rwo ruyohereza ku isoko mpuzamahanga.

Amerika ivuga ko u Rwanda ruri gushyiraho ibyanya byahariwe inganda, ku buryo hashobora kubakwa izindi nganda zitunganya amabuye y’agaciro.

Amerika yafashije u Rwanda na RDC gusinya amasezerano agena amahame y’ibanze aganisha ku mahoro arambye nyuma y’aho Leta ya RDC na AFC/M23 bitangarije muri Qatar ko byemeranyije guhagarika imirwano kugira ngo ibiganiro bikomeze mu mwuka mwiza.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Gatsibo: Bane bafashwe bazira kwiba no kubaga Ingurube z’abaturage
Next Article Abantu barenga 60 bahitanywe n’igitero cya Israel muri Palestine
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025
Consumer Protection Manager at BPR: Deadline: 05/27/2025
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMYIDAGADURO

Umuraperi Sean John Love Combs wamenyekanye nka Diddy mu mugambi wo guhakana gufata kungufu abagore burundu

Umuraperi Sean John Love Combs wamenyekanye nka Diddy ushinjwa gushimuta abagore, kubaha ibiyobyabwenge no kubahatira gukora imibonano mpuzabitsina, yabihakanye avuga…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Ubwoba bwatashye i Uvira nyuma y’amakuru y’uko hari abarwanyi bagiye kuyifata

Mu mujyi wa Uvira no mu bice bihaturiye, abaturage bari mu bwoba bukabije nyuma y’uko havuzwe amakuru y’uko abarwanyi bo…

4 Min Read
AMAKURU

Perezida Kagame yakiriye umuhuza mushya w’u Rwanda na RDC

Ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 21 Mata 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida wa…

3 Min Read
AMAKURU

Intumwa ya Donald Trump yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 rwa Kigali

Massad Boulos uri mu ruzinduko mu Rwanda guhera ku wa Kabiri, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, aho…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?