Abapolisi babiri bashinzwe umutekano wo mu muhanda bakorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Murerani, mu Karere ka Simanjiro, Intara ya Manyara, mu gihugu cya Tanzania bapfiriye mu kazi nyuma yo gukubitwa n’inkuba.
Iyi mpanuka yabaye ubwo aba bapolisi bari bakiri mu kazi bashinzwe kugenzura umutekano wo mu muhanda, maze imvura yaguye itunguranye irimo n’inkuba, ihitana ubuzima bwabo.
Umuyobozi wa Polisi w’Intara ya Manyara, Komiseri Wungirije Mukuru wa Polisi (SACP), Ahmed Makarani, yemeje aya makuru kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14 Gicurasi 2025, ubwo yavuganaga n’ikinyamakuru cya Mwananchi Digital dukeshya iyi nkuru. Yatangaje ko habaye impanuka yahitanye abapolisi babiri bashinzwe umutekano wo mu muhanda nyuma yo gukubitwa n’inkuba.
Komanda Makarani yavuze ko kuri ubu bari mu gahinda gakomeye batewe no kubura abapolise babo.
Yagize ati: “Abapolisi bapfiriye mu kazi ni Joseph Nyamoko na Issa Masud, bari bari mu bikorwa byo gucunga umutekano wo mu muhanda ubwo bakubitwaga n’inkuba.”
Yongeyeho ko abo bapolisi bari bari mu kazi gasanzwe, nyuma baza guhura nakaga ubwo ikirere cyari gihindutse imvura ikagwa irimo inkuba nyinshi.
Komanda Makarani kandi yemeje ko ibikorwa byo gushyingura imirambo y’aba bapolise bigeye gutangira aho umurambo wa Issa Masud uzajyanwa i Pemba, naho uwa Joseph Nyamoko ukajyanwa i Mwanza.
Umuyobozi w’akagari ka Kilimahewa, Andrew Nyambo, yavuze ko abo bapolisi bakoreraga muri ako gace, kandi bari bazwi nk’abantu babanaga neza n’abaturage, bagafatanya nabo mu bikorwa bitandukanye by’iterambere ry’umuryango, yemeza ko ntakibazo bigeze bagirana.
Yavuze ko Nyamoko yasize abana babiri na Issa nawe yasize abana babiri.
Sheikh wa Akarere ka Simanjiro, Ramia Isanga, yahamagariye abaturage kubaho ubuzima bushimisha Imana.
Yagize ati: “Abapolise bacu baguye bari mu kazi, ariko ntitwagombye kwibagirwa ko atari twe twihitiramo igihe cyangwa uko ubuzima bwacu buzarangira.”
Umuturage wo mu mujyi muto wa Mirerani, Ernest Lukumai, yavuze ko Nyamoko yahagarariraga Kiliziya Gatolika mu bikorwa by’imibereho myiza y’abaturage.
John Daniel, utuye mu mudugudu wa Kilimahewa, yavuze ko yamenyanye na Isanga umwaka ushize avuye i Lindi.
“Yari umuntu mwiza, ucisha make kandi wubaha. Turashimira Imana kuko urupfu ni igice cy’ubuzima bwacu.”
Elias Sayore, umwe mu bari bahibereye ubwo ibyago byabaga, yavuze ko mbere y’uko abo bapolisi bapfa, hari imvura nke yabanje kugwa ubundi bajya kugama hafi y’igiti.
“Inkuba yakubise bitunguranye irabahitana. Mbere yaho bari bari kumwe n’abanyamakuru, ariko aba banyamakuru bari bagiye bajya mu zindi nshingano.”
Issa Madosh yari umupolisi muri Polisi y’Igihugu ya Simanjiro, akaba yarafashaga mu bikorwa bitandukanye.
Joseph Nyamoko yari umupolisi wo ku kigo cya Polisi cya Mirerani mu karere ka Simanjiro, intara ya Manyara, yapfuye akubiswe n’inkuba.