RDC yerekeje Amaso ku bacanshuro b’abanya-Colombia nyuma y’itsindwa ry’abo muri Romania

Nyuma y’amezi abacanshuro bo muri Romania bafashaga ingabo za FARDC mu ntambara na M23 ariko bikarangira batsinzwe bagataha, ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bwongeye gushaka ubufasha bw’abo hanze, noneho bushyira amaso ku bacanshuro bakomoka muri Amerika y’Amajyepfo, cyane cyane muri Colombia

Guhera mu mpera z’umwaka ushize, havugwaga ko RDC igikomeje gahunda yo gukoresha abacanshuro. Ibyo byakomeje kuba impamo nyuma y’uko itsinda ry’abari baturutse muri Romania ridatanze umusaruro wifuzwaga.

Umunyamerika Erik Dean Prince, wahoze ari umusirikare wihariye wa Navy Seals, ni umwe mu bari kuvugwa cyane muri ibyo bikorwa. Prince, washinze kompanyi ya Blackwater izwi mu gutanga serivisi z’abacanshuro, aherutse kugirana amasezerano na Leta ya RDC yo gucunga umutekano ku birombe by’amabuye y’agaciro ndetse no kugenzura ikoreshwa ry’imisoro. Ibyo byumvikanweho muri Mutarama 2025.

Prince ubu ari gushaka abacanshuro benshi binyuze muri Blackwater, aho yibanda ku bahoze mu ngabo za Colombia. Abo bantu bamaze imyaka binjira mu bikorwa by’abacanshuro hirya no hino ku isi, barwana mu ntambara zitandukanye nko muri Ukraine, Sudani, Yemen, Libya na Somalia.

Muri Ukraine, aho bari bajyanywe kurwanira ku ruhande rwa guverinoma ya Kiev, babwirwaga ko bazajya bahembwa miliyoni 19 z’amapeso ya Colombia ku kwezi, angana hafi na $4300. Hari n’aho bivugwa ko babonaga $7000 ku kwezi, nk’uko byigeze kuba muri Yemen. Abenshi bajyaga baboneka binyuze mu matangazo yacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok.

Mu minsi ishize, abagera kuri 300 bivugwa ko barwanaga ku ruhande rwa Rapid Support Forces muri Sudani. Abo banya-Colombia kandi bakunze gushakishwa cyane muri Mexique n’ahandi mu bikorwa bijyanye no kurinda ibiyobyabwenge cyangwa kwambutsa abantu mu buryo butemewe.

Blackwater ya Erik Prince iri kongera kugaruka mu bikorwa by’intambara, nubwo guverinoma ya Amerika atari ko yose ibishyigikiye. Raporo ya Loni yo mu 2024 yagaragaje ko Prince afite gahunda yo kujyana abacanshuro 2500 muri RDC. Nubwo Amerika iri mu ruhande rw’abashaka amahoro hagati ya RDC, u Rwanda na M23, biragaragara ko hari igice cy’abanya-Amerika gikomeje gukora ibihabanye n’iyo ntego.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, aherutse kuvuga ko ubwo ibiganiro bigikomeje hagati y’impande zirebwa n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, hari ibimenyetso ko RDC ikomeje gutegura intambara, harimo n’ugutumiza abandi bacanshuro bashya nyuma y’abo muri Romania.

Hari amakuru kandi avuga ko Blackwater izaba imwe mu masosiyete ashobora gusigara mu gace ka Congo, mu gihe ingabo za Monusco zaba zavuye mu gihugu.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version