Abatuye umujyi bose basinze urumojyi nyuma yo gutwikirwa mu mujyi hakazamuka umwotsi warwo

Mu mpera z’ukwezi kwa Mata 2025, abaturage basaga 25,000 bo mu Mujyi wa Lice, uherereye mu Ntara ya Diyarbakır muri Turkey, basanze basinze urumogi batabigambiriye. Ibi byaturutse ku mwotsi mwinshi waturukaga ku rumogi rwatwikwaga n’inzego z’umutekano nyuma yo kurufatira mu mikwabu yo kurwanya ibiyobyabwenge

Ni urumogi rwinshi cyane, rugeze kuri toni 21, kuko rwari toni 20,766 kg na 679 g, rufite agaciro k’amafaranga arenga miliyari 10 ya Turkey, bingana na miliyari 371.2 z’amafaranga y’u Rwanda. Uru rumogi rwari rwarafashwe hagati ya 2023 na 2024, hanyuma polisi ifata icyemezo cyo kurutwika hagati mu mujyi wa Lice, mu gihe cy’iminsi itanu.

Umwotsi ukomeye waturukaga kuri urwo rumogi watwikiriye umujyi wose, abaturage baratinya gukingura inzugi n’amadirishya, abandi bahitamo kudasohoka mu ngo zabo. Nubwo bifunze, bamwe bagaragaje ibimenyetso bisanzwe by’abanywa urumogi, nubwo bo batari barwinyosheje. Ibyo bimenyetso birimo kugira isesemi, kuruka, isereri, kureba ibintu bidahari (hallucinations) no kwitwara nk’abasinze.

Umwe mu baturage yagize ati: “Iminsi yose y’ugutwika umujyi wacu wari wuzuye umwotsi. Abana barwaye, buri kanya turi kwa muganga.”

Abaharanira uburenganzira bwa muntu nabo ntibanyuzwe n’uburyo ibyo byakozwe. Yahya Öğer, umwe mu bayobozi b’ishyirahamwe ry’uburenganzira bwa muntu, yavuze ko nubwo gufata ibiyobyabwenge ari intambwe ikomeye, uburyo byatwitswe bwateje ikibazo gikomeye ku buzima bw’abaturage. Yagize ati: “Nubwo intego yo kurwanya ibiyobyabwenge ari nziza, gutwika urumogi hagati mu mujyi ni ukwica abaturage buhoro buhoro. Byakabaye byarakozwe ahantu habugenewe, nk’inganda zifite uburyo bwo gufata umwotsi.”

Yakomeje avuga ko n’uburyo bapanze urwo rumogi ku buryo rushushanya izina ry’uwo mujyi “LICE” mbere yo kurutwika, nabyo bigaragaza uburemere bwo kudaha agaciro ubuzima bw’abaturage.

Yasoje agira ati: “Nk’uko itabi rigira ingaruka ku batari baryinyoye, n’umwotsi w’urumogi ushobora gutera indwara ku bantu bawuhumeka. Abaturage ba Lice bahuye n’ingaruka z’umwuka wangije ubuzima bwabo, bitari ngombwa.”

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version