igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Abatuye umujyi bose basinze urumojyi nyuma yo gutwikirwa mu mujyi hakazamuka umwotsi warwo
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > UTUNTU N' UTUNDI > Abatuye umujyi bose basinze urumojyi nyuma yo gutwikirwa mu mujyi hakazamuka umwotsi warwo
UTUNTU N' UTUNDI

Abatuye umujyi bose basinze urumojyi nyuma yo gutwikirwa mu mujyi hakazamuka umwotsi warwo

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 14, 2025 4:00 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Mu mpera z’ukwezi kwa Mata 2025, abaturage basaga 25,000 bo mu Mujyi wa Lice, uherereye mu Ntara ya Diyarbakır muri Turkey, basanze basinze urumogi batabigambiriye. Ibi byaturutse ku mwotsi mwinshi waturukaga ku rumogi rwatwikwaga n’inzego z’umutekano nyuma yo kurufatira mu mikwabu yo kurwanya ibiyobyabwenge

Ni urumogi rwinshi cyane, rugeze kuri toni 21, kuko rwari toni 20,766 kg na 679 g, rufite agaciro k’amafaranga arenga miliyari 10 ya Turkey, bingana na miliyari 371.2 z’amafaranga y’u Rwanda. Uru rumogi rwari rwarafashwe hagati ya 2023 na 2024, hanyuma polisi ifata icyemezo cyo kurutwika hagati mu mujyi wa Lice, mu gihe cy’iminsi itanu.

Umwotsi ukomeye waturukaga kuri urwo rumogi watwikiriye umujyi wose, abaturage baratinya gukingura inzugi n’amadirishya, abandi bahitamo kudasohoka mu ngo zabo. Nubwo bifunze, bamwe bagaragaje ibimenyetso bisanzwe by’abanywa urumogi, nubwo bo batari barwinyosheje. Ibyo bimenyetso birimo kugira isesemi, kuruka, isereri, kureba ibintu bidahari (hallucinations) no kwitwara nk’abasinze.

Umwe mu baturage yagize ati: “Iminsi yose y’ugutwika umujyi wacu wari wuzuye umwotsi. Abana barwaye, buri kanya turi kwa muganga.”

Abaharanira uburenganzira bwa muntu nabo ntibanyuzwe n’uburyo ibyo byakozwe. Yahya Öğer, umwe mu bayobozi b’ishyirahamwe ry’uburenganzira bwa muntu, yavuze ko nubwo gufata ibiyobyabwenge ari intambwe ikomeye, uburyo byatwitswe bwateje ikibazo gikomeye ku buzima bw’abaturage. Yagize ati: “Nubwo intego yo kurwanya ibiyobyabwenge ari nziza, gutwika urumogi hagati mu mujyi ni ukwica abaturage buhoro buhoro. Byakabaye byarakozwe ahantu habugenewe, nk’inganda zifite uburyo bwo gufata umwotsi.”

Yakomeje avuga ko n’uburyo bapanze urwo rumogi ku buryo rushushanya izina ry’uwo mujyi “LICE” mbere yo kurutwika, nabyo bigaragaza uburemere bwo kudaha agaciro ubuzima bw’abaturage.

Yasoje agira ati: “Nk’uko itabi rigira ingaruka ku batari baryinyoye, n’umwotsi w’urumogi ushobora gutera indwara ku bantu bawuhumeka. Abaturage ba Lice bahuye n’ingaruka z’umwuka wangije ubuzima bwabo, bitari ngombwa.”

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umugabo yarohamye mu cyuzi arapfa, nyuma yo kwanga kumvira umugore we
Next Article RDC yerekeje Amaso ku bacanshuro b’abanya-Colombia nyuma y’itsindwa ry’abo muri Romania
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Igitero cya drone y’igisirikare cy’u Burusiya cyahitanye abantu icyenda bari mu modoka, abandi barindwi barakomereka
May 17, 2025
Nyamasheke: Umukecuru w’imyaka 63 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yishwe n’abagizi ba nabi bamutemye
May 17, 2025
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri guhigisha uruhindu umusirikare mukuru watorokanye amafaranga
May 17, 2025
Umukino Bugesera yari imaze gutsindamo Rayon Sports wahagaze kubera imvururu z’abafana ba Rayon Sports
May 17, 2025
Sheilah Gashumba yavuze ko kwita ‘Mama’ umukobwa se aheruka kurongora bitazashoboka
May 17, 2025

You Might Also Like

UTUNTU N' UTUNDI

Uruhare rw’ubwoko bw’amaraso mu kurambana kw’abakundana: Ubushakashatsi bubivugaho iki?

Ubushakashatsi bwakorewe mu Buyapani bwerekanye ko ubwoko bw’amaraso umuntu afite bugira uruhare runini ku mibanire ye n’abandi, cyane cyane mu…

4 Min Read
UTUNTU N' UTUNDI

Umukecuru w’imyaka 80 yakatiwe gufungwa imyaka 4 muri gereza nyuma yo gukubita umwuzukuru we kampambiri

Muri Turkey, Umukecuru witwa Asiye Kaytan ufite imyaka 80 usanzwe ubana n’umwuzukuru we ahitwa Denizli, mu Majyepfo y’icyo gihugu, yakatiwe…

4 Min Read
AMAKURUUTUNTU N' UTUNDI

Ubuhanuzi bukomeye: Pasiteri Kavoma avuga ko RDC izacikamo ibice bitatu nyuma y’intambara ikaze izakurikirwa n’urupfu rwa Tshisekedi

Pasiteri Kavoma, umuhanuzi akaba n’Umushumba mu itorero ry’Abanyamulenge rikorera mu mujyi wa Mbarara muri Uganda, yagaragaje ubuhanuzi bukomeye ku hazaza…

4 Min Read
UTUNTU N' UTUNDI

Basore banjye ntimuzigere mutereta abakobwa bafite imico imeze gutya, ndababujije

Benshi mu basore bashakisha urukundo rw’ukuri, ariko kugira ngo ubone uwo muzabana neza, hari ibintu by’ingenzi byo kwitaho mbere yo…

4 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?