Umugabo yarohamye mu cyuzi arapfa, nyuma yo kwanga kumvira umugore we

Mu Karere ka Huye, Umurenge wa Rwaniro, haravugwa inkuru ibabaje y’umugabo witwa Uwimana Aphrodis, w’imyaka 23, warohamye mu cyuzi cya Gatindingoma agapfa, nyuma yo kwanga inama y’umugore we wamugiriye impanuro zo kogera mu rugo aho kujya koga mu cyuzi.

Ibi byabaye ku wa 13 Gicurasi 2025, ahagana saa cyenda z’igicamunsi, ubwo nyakwigendera yavaga guhinga hamwe n’umugore we. Nk’uko amakuru aturuka mu baturage abivuga, Uwimana yageze mu rugo avuga ko ashaka koga, maze umugore amugira inama yo kogera mu rugo, amwibutsa ko kujya mu mazi yo mu cyuzi gikoreshwa mu kuhira umuceri bishobora kumugiraho ingaruka. Gusa Uwimana yanze kumwumva, ubundi afata icyemezo cyo kujya kogera mu cyuzi.

Icyo cyuzi kizwi nka Gatindingoma ni kimwe mu byuzi bifasha kuhira imyaka yiganjemo umuceri muri aka gace, ariko kandi kikaba kirinzwe kuko kigira ubujyakuzimu burebure bushobora gushyira ubuzima bwa muntu mu kaga, by’umwihariko abatarabimenyera koga neza.

Ubwo Uwimana yari agezemo, ngo yagerageje koga nk’uko yari abimenyereye, ariko aza kugerwaho n’impanuka amira amazi menshi, bituma ahita arohama. Umugore we wari mu rugo akimara kubona ko bitameze neza, yahise ahuruza abaturanyi ngo baze gutabara, ariko biba iby’ubusa kuko byari byamaze kuba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaniro, Jean Paul Rugira Amandin, yemeje iby’iyi mpanuka, avuga ko umurambo wa nyakwigendera wari utaraboneka ubwo hatangazwaga aya makuru.

Ati: “Ubwo yarohamaga, umugore we yahise ahuruza abaturanyi ariko amazi yari yamaze kumumira. Inzego z’umutekano zahise zihagera, zitangira ibikorwa byo gushakisha umurambo. Ibyemezo birenzeho bizafatwa nyuma yo kuwubona.”

Gitifu Rugira yavuze ko icyabaye ari impanuka, nubwo Uwimana yari asanzwe azi koga, aboneraho gusaba abaturage kwitwararika mu gihe bagiye hafi y’amazi, bakirinda kuyajyamo nta mpamvu zifatika cyangwa badaherekejwe.

Yagize ati: “Turakangurira abaturage kwirinda koga mu biyaga, ibyuzi bitari ibyo kogeramo mu buryo bwemewe. Amazi yose, igihe cyose, ni amazi ashobora gutwara ubuzima bw’umuntu.”

Yongeyeho ko icyuzi cya Gatindingoma gisanzwe kirinzwe, aho hanashyizweho abantu babuza abana kucyogeramo cyangwa kugikoreramo imikino.

Nyakwigendera Uwimana Aphrodis yari atuye mu Kagari ka Nyamabuye, aho yari amaze igihe gito yubatse urugo. Asize umugore n’umwana umwe.

Abaturage bo muri ako gace bavuga ko Uwimana yari umusore wicisha bugufi, wakundaga umurimo kandi akagira urugwiro n’abandi. Inkuru y’urupfu rwe yakiriwe mu marira no mu gahinda gakomeye.

Izi mpanuka zikunze kugaragara hirya no hino mu gihugu zishingiye ku kutitwararika igihe abantu bagiye mu mazi. Abayobozi basaba ko abaturage bajya bitondera ibi bikorwa, by’umwihariko koga mu byuzi n’ahandi hatari ahabugenewe, kugira ngo barinde ubuzima bwabo n’ubw’abandi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version