Muhanga: Moto 6 nizo zagarujwe mu zari zibwe n’abajura

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga yafashe moto esheshatu zari zaribwe, zimwe muri Kigali izindi mu Karere ka Ngororero n’ahandi mu bice by’igihugu.

Umuyobozi wa Polisi muri aka Karere, SSP Jean de Dieu Mayira, yatangaje ko ifatwa ry’izo moto ryashobotse kubera amakuru bahawe n’abaturage SSP Mayira yavuze ko moto enye muri izo esheshatu zamaze gusubizwa ba nyirazo, aho abenshi muri bo bakomoka mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Ngororero. Yakomeje ashimira abaturage batanga amakuru, anasaba ko uwo mwitwarariko wakomeza.

Uretse ubujura bwa moto, SSP Mayira yagarutse ku bundi bujura bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, aho abajura bakura amafaranga kuri konti za Mobile Money z’abandi, bagahita bajugunya simukadi bakoreshaga cyangwa bakaziha abana bo ku muhanda. Yemeza ko ubu bujura bumaze gufata intera nini, haba mu mijyi no mu byaro.

Polisi kandi ikeka ko hari ubufatanye hagati y’abo bajura n’abakobwa bakora uburaya bita “Indangamirwa,” kuko ahanini ariho bajya kubika ibintu bibye, bikabacira inzira yo kudafatwa byoroshye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Bwana Nshimiyimana Jean Claude, yabwiye abaturage ko hari bamwe muri bo bakingira ikibaba abo bakobwa bacyekwaho gukorana n’abajura, aho babakodeshereza inzu mu midugudu yabo kandi bazi ibyo bakora. Yasabye abaturage kudahishira abajura n’abafatanya nabo, ahubwo bagatanga amakuru ku nzego z’umutekano.

Polisi yagaragaje ko izo moto zafatiwe mu Mirenge ya Cyeza, Shyogwe na Nyamabuye. Nubwo bimeze bityo, bamwe mu baturage bavuze ko ubujura bw’abantu babategera mu nzira bwagabanutse ugereranyije n’imyaka yashize.

Nta makuru arambuye yatanzwe ku cyemezo cyafashwe ku bafashwe bafite moto cyangwa abakekwaho ubundi bujura. Gusa inzego z’umutekano zirakangurira abaturage gukomeza gutanga amakuru, no kudaha icyuho abajura n’abo bafatanya.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version