Sosiyete nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu ndege, RwandAir, yatangaje umugambi wo kwagura ingendo zayo ku mugabane wa Afurika, by’umwihariko mu bice by’Iburasirazuba n’Amajyepfo
Uyu ni umwe mu myanzuro igamije gushimangira iterambere ryayo no kwagura aho ikorera, mu rwego rwo guhangana n’ibibazo bimaze igihe bigaragara mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere.
Aya makuru yatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, ubwo yari mu nama ya 13 y’Abafatanyabikorwa mu by’indege ndetse n’iya kabiri y’Afurika ku mutekano n’imikorere y’indege (AASOS 2025), yabereye i Kigali.
Makolo yavuze ko RwandAir irimo gutangiza ingendo nshya, zirimo izerekeza i Mombasa muri Kenya no muri Zanzibar, kugira ngo ikomeze guhuza u Rwanda n’andi masoko mashya, cyane cyane nyuma y’igihombo cyatewe no kufungwa kw’ikirere cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku ndege ziva cyangwa zijya i Kigali.
Yagize ati: “Turimo gukora uko dushoboye ngo twisuganye nyuma y’ingaruka za RDC. Nubwo politiki ikomeje kugerwaho n’imikorere y’indege, turimo guhangana n’ingaruka zabyo twagura ibikorwa byacu ahandi.”
Yongeyeho ko zimwe mu ngendo zerekeza i Brazzaville, Abuja, na Cotonou zahagaritswe bitewe n’uko zatinze cyane kubera inzira ndende zatewe no gufungwa kwa RDC.
RwandAir irimo gushyira imbaraga mu bice by’Afurika, aho yiteguye kongera ubushobozi mu Burasirazuba no mu Majyepfo, hagamijwe kugabanya igihombo ndetse no kugera ku masoko mashya.
Mu rwego rwo kunoza serivisi, Makolo yashimangiye ko ikoranabuhanga rifite uruhare rukomeye mu gutuma abagenzi bishimira ingendo. Yavuze ko RwandAir yatangiye gushyira mu bikorwa uburyo bwo kwikorera serivisi (self-service), ariko hari indi mishinga myinshi iri mu igenamigambi, irimo no kunoza uburyo abakiliya bakirwa.
Makolo yagarutse ku bibazo bikomeje gutuma ingendo zo mu kirere muri Afurika zihenda. Yavuze ko RwandAir iri kugirana ibiganiro n’inzego za leta n’ibibuga by’indege kugira ngo bagabanye ibyo biciro, kandi sosiyete nayo iri gukora impinduka zizatuma igabanya igiciro cy’itike.
RwandAir ifite intego yo gukuba indege zayo inshuro ebyiri mu myaka itanu, iva ku ndege 14 ifite ubu. Mu mwaka wa 2023, iyi sosiyete yinjije miliyari 620.6 Frw, ivuye kuri miliyari 341 Frw mu 2022, ni ukuvuga inyungu ya 82% mu mwaka umwe. Iri zamuka ryaje nyuma y’imyaka y’ihungabana kubera COVID-19, aho amafaranga yinjiraga yagiye agabanuka kugeza kuri miliyari 271 Frw mu 2021.