igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: RwandAir igiye kwagura ingendo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > RwandAir igiye kwagura ingendo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo
AMAKURU

RwandAir igiye kwagura ingendo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 14, 2025 7:28 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Sosiyete nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu ndege, RwandAir, yatangaje umugambi wo kwagura ingendo zayo ku mugabane wa Afurika, by’umwihariko mu bice by’Iburasirazuba n’Amajyepfo

Uyu ni umwe mu myanzuro igamije gushimangira iterambere ryayo no kwagura aho ikorera, mu rwego rwo guhangana n’ibibazo bimaze igihe bigaragara mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere.

Aya makuru yatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, ubwo yari mu nama ya 13 y’Abafatanyabikorwa mu by’indege ndetse n’iya kabiri y’Afurika ku mutekano n’imikorere y’indege (AASOS 2025), yabereye i Kigali.

Makolo yavuze ko RwandAir irimo gutangiza ingendo nshya, zirimo izerekeza i Mombasa muri Kenya no muri Zanzibar, kugira ngo ikomeze guhuza u Rwanda n’andi masoko mashya, cyane cyane nyuma y’igihombo cyatewe no kufungwa kw’ikirere cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku ndege ziva cyangwa zijya i Kigali.

Yagize ati: “Turimo gukora uko dushoboye ngo twisuganye nyuma y’ingaruka za RDC. Nubwo politiki ikomeje kugerwaho n’imikorere y’indege, turimo guhangana n’ingaruka zabyo twagura ibikorwa byacu ahandi.”

Yongeyeho ko zimwe mu ngendo zerekeza i Brazzaville, Abuja, na Cotonou zahagaritswe bitewe n’uko zatinze cyane kubera inzira ndende zatewe no gufungwa kwa RDC.

RwandAir irimo gushyira imbaraga mu bice by’Afurika, aho yiteguye kongera ubushobozi mu Burasirazuba no mu Majyepfo, hagamijwe kugabanya igihombo ndetse no kugera ku masoko mashya.

Mu rwego rwo kunoza serivisi, Makolo yashimangiye ko ikoranabuhanga rifite uruhare rukomeye mu gutuma abagenzi bishimira ingendo. Yavuze ko RwandAir yatangiye gushyira mu bikorwa uburyo bwo kwikorera serivisi (self-service), ariko hari indi mishinga myinshi iri mu igenamigambi, irimo no kunoza uburyo abakiliya bakirwa.

Makolo yagarutse ku bibazo bikomeje gutuma ingendo zo mu kirere muri Afurika zihenda. Yavuze ko RwandAir iri kugirana ibiganiro n’inzego za leta n’ibibuga by’indege kugira ngo bagabanye ibyo biciro, kandi sosiyete nayo iri gukora impinduka zizatuma igabanya igiciro cy’itike.

RwandAir ifite intego yo gukuba indege zayo inshuro ebyiri mu myaka itanu, iva ku ndege 14 ifite ubu. Mu mwaka wa 2023, iyi sosiyete yinjije miliyari 620.6 Frw, ivuye kuri miliyari 341 Frw mu 2022, ni ukuvuga inyungu ya 82% mu mwaka umwe. Iri zamuka ryaje nyuma y’imyaka y’ihungabana kubera COVID-19, aho amafaranga yinjiraga yagiye agabanuka kugeza kuri miliyari 271 Frw mu 2021.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Muhanga: Moto 6 nizo zagarujwe mu zari zibwe n’abajura
Next Article Abarwanyi ba Wazalendo na AFC/M23 bongeye gukozanyaho
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Nigeria: Abahinzi n’abarobyi 23 bapfuye abandi bashimutwa mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba
May 18, 2025
Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye
May 18, 2025
”Ntacyo umusifuzi yakoze kitari cyo” – Perezida wa Bugesera FC
May 18, 2025
Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
May 18, 2025
Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Nyagatare: Abagizi ba nabi batemaguye umurinzi w’ishuri baramwica

Hakorimana Gaspard, umugabo w’imyaka 36 wakoraga akazi k’izamu ahari kubakwa ishuri mu Mudugudu wa Kinihira, Akagari ka Barija, Umurenge wa…

2 Min Read
AMAKURU

Rutsiro: Gitifu w’Umurenge wirukanywe burundu avuga ko yarenganyijwe agasaba kurenganurwa

Akarere ka Rutsiro kirukanye burundu mu kazi uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Manihira, Basabose Alex, kamuziza gukora inshingano nabi. Ni…

2 Min Read
AMAKURU

Million 4 ku kiraro i Nyagatare hagarajwe uko zakoreshejwe

Nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hagaragajwe ugushidikanya ku ngego y’imari ivugwa ko yakoreshejwe, bubaka ikiraro ya millione enye mu karere…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Hamenyekanye igihe amashusho y’indirimbo ya Chriss Eazy , Kevin Kade na The Ben – FOLOMIANA azasohokera

Nyuma yo kumara amezi atanu adasohora igihangano na kimwe, umuhanzi Chriss Eazy yihuje na Kevin Kade ndetse na The Ben…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?