Muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hongeye kuba imirwano hagati ya Wazalendo na AFC/M23, yongeye kumvikana mu duce dutandukanye.
Uduce yumvikanyemo twiganjemo imidugudu ya Tchofi na Kasheke muri Kalehe, ndetse no mu gace ka Kabamba na Mabingu muri Kivu y’Amajyepfo Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 14 Gicurasi 2025 mu masaha ya mbere ya saa sita, , ni ho habereye imirwano hagati ya Wazalendo n’abarwanyi ba AFC-M23.
Radio Okapi dukesha iyi nkuru, ivuga ko atari aha gusa hari kubera imirwano kuko iyatangiye ejo hashize (ku wa Kabiri) yabereye mu gace ka Kasheke-Lemera muri Kalehe, nyuma y’ukoWazalendo yashakaga gutsimbura M23 mu birindiro byayo.
Byatumye bamwe mu baturage bamwe bahunga iyi mirwano bajya mu bice bitandukanye abandi bahungira mu birwa bya Ihoka na Ishovu, mu gace ka Kalehe, ndetse no mu gace ka Kajuchu n’ahandi.
Ibi bikomeje mu gihe Ubutegetsi bwa DR.Congo buherutse kugirana amasezerano yo guhagarika imirwano n’ihuriro AFC/M23.