Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abangavu batarengeje imyaka 20, izwi nka Amavubi U20, yakomeje urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Pologne, nyuma yo gusezerera Zimbabwe mu mikino y’ijonjora rya mbere
Mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatatu tariki ya 14 Gicurasi 2025, Amavubi U20 yanganyije na Zimbabwe 0-0. Uyu mukino wakurikiye uwo ku wa 11 Gicurasi aho u Rwanda rwari rwatsinze Zimbabwe ibitego 2-0, bituma rukomeza mu cyiciro gikurikira n’igiteranyo cya 2-0.
Mu mukino wo kuri uyu wa Gatatu, u Rwanda rwatangiye rufite inyota yo gutsinda, rwotsa igitutu ikipe ya Zimbabwe binyuze ku basatirizi bayo barimo Mutuyimana Sandrine na Ishimwe Darleine. Nubwo babashije kwinjira kenshi mu rubuga rw’amahina rw’abanya-Zimbabwe, abakinnyi nka Gisubizo Claudette na Gikundiro Scholastique bananiwe gushyira umupira mu izamu.
Amavubi yakomeje kugaragaza uguhuza mu kibuga hagati, by’umwihariko ku bakinnyi barindwi babanzamo basanzwe bakinira APR WFC: Maombi Joana (umunyezamu), Ihirwe Regine, Ndayizeye Chance (kapiteni), Uwase Fatima, Uwase Bonnette, Mutoni Jeannette na Gisubizo Claudette. Aba biyongeragaho abakinnyi barimo Ishimwe Darleine wa Forever WFC, Gikundiro Scholastique wa Rayon Sports, Mutuyimana Sandrine wa Inyemera WFC na Niyubahwe Amina wa Police WFC.
Amavubi yakomeje gusatira, abona kufura enye ariko Scholastique ntiyazibyaza umusaruro, kuko umunyezamu wa Zimbabwe, Cotilda Chirinda, yagaragaje ubuhanga bwinshi.
Mu gice cya kabiri, Zimbabwe yazanye imbaraga nshya, bituma umutoza w’u Rwanda, Cassa Mbungo André, akora impinduka azana Kabavuke Fiona (Kamonyi WFC) mu kibuga, asimbura Ishimwe Darleine kugira ngo bongere imbaraga mu kibuga hagati.
Ku munota wa 86, u Rwanda rwabonye igitego cy’umutwe cyatsinzwe na Gisubizo Claudette kuri koruneri yari itewe na Ihirwe Regine, ariko abasifuzi bavuga ko yari yaraririye, bituma igitego kitemerwa.
Umukino warangiye ari 0-0, ariko u Rwanda rubona itike yo gukomeza kubera intsinzi y’ibitego 2-0 rwari rwarabonye mu mukino ubanza. Ubu Amavubi U20 azahura na Nigeria mu cyiciro gikurikira mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.