Mu gihugu cya mali ibikorwa by’imitwe ya politike byahagaritswe, bigararira bamwe nko gukomeza gucecekesha abo muri iki gihugu bakomeje kugaragaza ibitagenda mu miyoborere iriho kugeza ubu iyobowe mu nzibacyuho.
Ni umwanzuro wemejwe na Perezida w’Inzibacyuho wa Mali, Général Assimi Goïta, wagiye ku buyobozi nyuma y’ihirikwa rya Ibrahim Boubacar Keïta ryabaye mu 2020.
Telelevison y’Igihugu ni yo yanyujijweho itangazo ry’uyu mwanzuro, kuri uyu wa 13 Gicurasi 2025 wo guhagarika ibikorwa by’imitwe yose ya politike ikorera muri Mali.
Ni itangazo ryagiraga riti Inama zose z’imitwe ya politike zirahagaritswe ahantu hose mu gihugu.”
Ubundi byari biteganyijwe ko ubu butegetsi bw’inzibacyuho burangirana na Gashyantare 2024 ariko nta matora yigeze ategurwa muri iki gihugu ngo hagire uwemezwa nka Perezida w’iki gihugu ugomba gusimbura Ibrahim Boubacar Keïta.
Ni icyemezo cyafashwe nko gushyiriraho amananiza imitwe itandukanye yakunze kugaragaza ko hashyirwaho ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi, ndetse ntabwo haratangazwa igihe amatora yo gushyiraho ubutegetsi bunyuze mu matora azabera.