Mu Karere ka Karongi Umusore w’imyaka 22 yitabye Imana nyuma yo gukubitwa ikintu mu mutwe na mugenzi we bakoranaga ubucukuzi butemewe bapfa telephone.
Ibi byabereye mu kabari ko mu Mudugudu wa Ndago, Akagari ka Muhororo, Umurenge wa Murambi ku wa 12 Gicurasi 2025, ubwo bari muri ako kabari, umusore w’imyaka 32 yagiranye amakimbirane na mugenzi we wamushinjaga ko yamwibiye telephone, maze nyuma yo kuva mu kabari abasore babiri bakurikira uyu bashinjaga ubujura ageze hafi y’iwabo bamukubita ikintu mu mutwe kitamenyekanye.
IGIHE dukesha iyi nkuru kivuga ko abaturanyi bahise bahurura, bajyana uyu wakubiswe mu Bitaro bya Kilinda, na byo bimwohereza mu Bitaro bya CHUK maze kuri uyu 13 Gicurasi 2025 yitaba Imana aguye muri ibi bitaro.
Kuzabaganwa Vedaste Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, yatangarije iki kinyamakuru ko bamenye ko uwakubiswe yitabye imana, mu gitondo cyo ku wa 14 Gicurasi ahagana saa kumi z’igitondo.
Yagize ati“Turihanganisha umuryango wa nyakwigendera, ikindi ni ukwibutsa abaturage ko gukora ubucukuzi nta byangombwa bitemewe, icya gatatu ni ugukangurira abaturage kwirinda urugomo abagize icyo batumvikanaho bakagana ubuyobozi tukabafasha kugikemura bitabaye ngombwa ko yihanira”.