Gen Muhoozi yigambye gufunga umurinzi wa Bobi Wine

Generale Muhoozi Kainerugaba umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, yiyemereye ko yafunze Eddie Mutwe, umuyobozi w’abarinzi ba Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine ukuriye ishyaka NUP ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Yoweri Kaguta Museveni

Mu butumwa yanyijije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari twitter yagize ati: “Yego ari mu buvumo i wange. Niba muri kubona umutwe wa Eddie murabona ukuntu ukeye nk’igi”

Mu itangazo ryasohowe n’umunyamabanga w’iri shyaka rya NUP Generali David Lewis Rubongoya,    Nk’uko tubikesha Chimp report, ryavugaga ko Eddie Mutwe yashimuswe n’abari bambaye impuzankano z’igirikale cya Uganda.

N’ubwo Generali Muhoozi Kainerugaba yigamba kumufunga ariko, nta rwego haba polisi ya Uganda, igisirikare UPDF cyangwa urundi rwego rwa Leta rwigeze rugira icyo rutangaza kuri iki kibazo cys Eddie Mutwe.

Abayobozi mu ishyaka rya NUP bo batagaje ko ibi bintu bitumvikana ndetse iki kibazo gikwiye kujyanwa mu nkiko kandi na Leta ubwayo igomba kubishyiramo imbaraga akarengane ka Eddie Mutwe kakajya ahagaragara.

“Yego ari mu buvumo i wange niba muri kubona umutwe wa Eddie murabona ukuntu ukeye nk’igi”
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version