Itangazo ry’Akazi mu Karere ka Gisagara ku bantu basoje amashuri y’isumbuye (A2) | Itariki ntarengwa 22/05/2025

Ubuyobozi bwa COOPRORIZ NYIRAMAGENI ikorera mu Karere ka Gisagara Umurenge wa Gikonko buramenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko yifuza gutanga akazi ku mwanya wa COMPTABLE (Umubaruramari).


Abifuza gupiganirwa uwo myanya barasabwa ibi bikurikira:


1.Ibaruwa isaba akazi yandikiwe Perezida wa COOPRORIZ NYIRAMAGENI
2.Umwirondoro wuzuye (Curriculum Vitae) n’abantu batatu bamuzi neza.
3.Kuba afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya Kaminuza mu ibaruramari n’uburambe ku kazi bw’imyaka 2 cg Impamyabushobozi ya A2 mu ishami ry’ibaruramari n’uburambe ku kazi bw’imyaka 4 mu bijyanye n’ibaruramari.
4.Impamyabushobozi igomba kuba iriho umukono wa Noteri
5.Kuba azi neza gukoresha mudasobwa (Word, Excel, Internet)
6.Kuba afite imyaka y’amavuko kuva kuri 21 atarengeje imyaka 45
7.Kuba afite photocopy y’irangamuntu


Dosiye zisaba akazi zizatangira kugezwa ku biro bya COOPRORIZ NYIRAMAGENI kuva
kuwa gatatu tariki ya 14/05/2025 saa tatu za mu gitondo kugeza kuwa kane tariki 22/05/2025 saa kumi z’umugoroba Ikizamini cy’ijonjora kikazakorwa kuwa mbere tariki ya 26/05/2025 saa yine za mugitondo ku biro bya COOPRORIZ NYIRAMAGENI.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version