Abantu 10, 399 bo mu Mirenge 15 yo mu Mujyi wa Kigali, basanzwemo indwara ya Malariya, muri gahunda inzego z’ubuzima zirimo yo kuvura no gushakisha abarwaye iyo ndwara yongeye kubura umutwe.
Tariki ya 21 Mata 2025, nibwo Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’izindi nzego zrimo Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima n’Abajyanama b’ubuzima batangije gahunda nshya yo kuvura no gushakisha abarwaye Malariya nyuma y’uko iyi ndwara yari ikomeje kwiyongera cyane mu Mujyi wa Kigali.
Raporo ya RBC yashyize ku rubuga rwa X, igaragaza ko muri iyi gahunda, ku munsi wa mbere, umujyanama w’ubuzima cyangwa umuganga bavura umurwayi basanzemo malariya bakanamenyesha inzego zibishinzwe.
Mu minsi itatu inzego z’ubuzima zasuraga urugo umurwayi wa malariya atuyemo, bagapima ababana na we bose kugira ngo abasanzwemo udukoko dutera malariya bahabwe imiti hakiri kare.
Mu minsi irindwi ho, inzego z’ubuzima zagiraga inama abagize umuryango gukemura ibishobora kuba byarateye malariya muri uwo muryango.
Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima, RBC, igaragaza ko kuva tariki ya 21 Mata kugeza ku ya 18 Gicurasi 2025, mu mirenge 15 mu Mujyi wa Kigali abantu 10, 399 basanzwemo indwara ya Malariya.
Aba bangana na 30% by’abantu barenga ibihumbi 34 bapimwe Malariya mu miryango yabo. Abagize imiryango y’abarwayi bo ni 50, 147 mu gihe abantu 14, 787 ari abarwayi batizo barwaye Malariya.
ku wa 25 Mata 2025, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Malaria ku Isi hose no mu Rwanda, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko ubwandu bushya bwa Malaria buri kuzamuka umunsi ku munsi mu Rwanda, by’umwihariko Umujyi wa Kigali uza imbere mu kugaragaramo abarwayi benshi.
RBC yatangaje ko umuti mushya wo kuvura malaria ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda hose, ukazajya uhabwa abantu bayirwaye by’umwihariko ufite iy’igikatu wananiwe no kuvurwa n’uwari usanzwe wa Coartem.
Iyo miti igiye kwitabazwa ni izwi nka ‘dihydroartemisinin-piperaquine: DHAP’ na Pilamax, ikaba imwe mu yemewe n’Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS mu kuvura malaria.
Uretse imiti mishya, u Rwanda ruri gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye yo kurwanya Malaria nko gutera imiti yica imibu mu nzu, gutanga inzitiramibu, ubukangurambaga bwibutsa abaturage uruhare rwabo mu kuyihashya no gukoresha utudege tutagira Abapilote mu gutera imiti yica imibu mu bishanga.
Malariya iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa ‘plasmodium’ gakurira mu mibu y’ingore yitwa anofele “Anophel”.
Ibimenyetso biranga umurwayi wa malariya ni uguhinda umuriro, gutengurwa, kubira ibyuya, kurwara umutwe, kugira iseseme no kuruka. Ibyo bimenyetso bishobora kugaragara nyuma y’iminsi ibiri cyangwa itatu bitewe n’igihe umuntu yafatiwe.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ( OMS) rigaragaza ko Malariya ari imwe mu ndarwa izahaza benshi mu Isi cyane cyane munsi y’Ubutayu bwa Sahala ndetse no muri Amerika y’Epfo, nko mu 2022 abantu miliyoni 249 banduye Malariya yica abarenga miliyoni eshanu.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byateye intambwe ishimishije mu kurwanya Malariya.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, ya 2022/23 yerekanaga ko mu myaka itanu abarwara Malariya bavuye kuri miliyoni eshanu bagera ku bihumbi 600, abincwa nayo bagabanuka ku kigero cya 89%.
U Rwanda rwiyemeje ko mu 2030 nta Malariya izaba ikibarizwa mu Rwanda.