Muri Ukraine abantu umunani bapfuye, abandi barenga 30 bakomerekera mu bitero bya ‘drones’, ubuyobozi bw’iki gihugu bwashinje u Burusiya.
Nk’uko BBC yabitangaje, mu ijoro ryo ku wa 24 Gicurasi 2025, u Burusiya bwongeye kugaba ibitero bya drones muri Ukraine.
Abayobozi bo mu bice bitandukanye bya Ukraine bemeje ko ibi bitero byahitanye abantu umunani barimo bane bo mu karere ka Khmelnytskyi, batatu bo muri Kyiv, ndetse n’umwe mu mujyi wa Mykolaiv uri mu majyepfo.
Ibi byabaye nyuma y’umunsi umwe Kyiv ihuye n’ibitero bikomeye cyane kuva intambara yatangira muri Gashyantare 2022, aho u Burusiya bwagabye ibitero bya drones 250 n’ibisasu bya missile birenga 14.
Ni mu gihe Minisiteri y’Umutekano y’u Burusiya yavuze ko ingabo z’iki gihugu zirwanira mu kirere zaburijemo ibitero bya drones 95 za Ukraine. Bivugwa ko ibi bitero byari kwibasira ibice bitandukanye birimo na Moscow.