igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Abanya-Palestina barenga 24 baguye mu bitero bya Israeli
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Abanya-Palestina barenga 24 baguye mu bitero bya Israeli
AMAKURUMU MAHANGA

Abanya-Palestina barenga 24 baguye mu bitero bya Israeli

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 27, 2025 10:44 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Nk’uko bivugwa n’abaganga hamwe n’abayobozi ba Civil Defence, nibura Abanya-Palestina 24 bapfiriye mu bitero bibiri by’indege za gisirikare za Israeli byagabwe mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 25 Gucurasi 2025.

Muri ibi bitero harimo n’igitero cyibasiye ishuri riri mu gace ka Gaza hagati, ryari ricumbikiye imiryango yimuwe n’intambara ikomeje gutwara ubuzima bw’abatuye iki gihugu.

Icyo gitero cyibasiye Ishuri rya Fahmi Al-Jargawi muri Gaza City, aho hari hagiye hatuzwa abantu bavuye i Beit Lahia, umujyi wo mu majyaruguru uri kwibasirwa bikomeye n’ibikorwa bya gisirikare bya Israeli. Abayobozi ba Civil Defence bemeje ko imirambo 20 yakuwemo, harimo n’abana. Abenshi mu bapfuye bari bahiye cyane nyuma y’uko umuriro wibasira ibyumba bibiri byari byarahinduwe aho kuba.

Ingabo za Israeli (IDF) zavuze ko iryo shuri ryari ryarahinduwe ikicaro cya Hamas n’umutwe wa Islamic Jihad mu gutegura no kuyobora ibitero. Mu itangazo, IDF yashyize hanze, yavuze ko abarwanyi bari barimo gukoresha aho hantu mu gutegura ibitero ku baturage ba Israeli n’ingabo zayo, banashinja Hamas gukoresha abasivile nk’ingabo zibakingira.

Mu kiganiro kuri telefone BBC dukesha iyi nkuru, yagiranye na Rami Rafiq, utuye hafi y’iryo shuri, yagize ati “Umuriro wari hose. Nabonye imirambo yahiye yataye isura. Umuhungu wanjye yarahagurutse ahita yikubita hasi nyuma yo kubona ubwo bwicanyi bukabije.”

Amashusho akomeye yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ibice by’ishuri biri gushya, hamwe n’amafoto y’abana n’abandi bantu bahiye, ndetse n’abarokotse bari bakomeretse bikomeye.

Amakuru aturuka mu baturage avuga ko mu bapfuye harimo Mohammad Al-Kasih, Umuyobozi ushinzwe iperereza muri polisi iyobowe na Hamas mu majyaruguru ya Gaza, hamwe n’umugore we n’abana be.

Mbere y’uko ishuri riterwa, ikindi gitero cya Israeli cyagabwe ku nzu yo mu mujyi wa Gaza hagati, gihitana abantu bane, nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ubuzima iyobowe na Hamas.

Ibi bitero bije mu gihe ibikorwa bya gisirikare bya Israeli mu majyaruguru ya Gaza byari bimaze icyumweru byiyongera. Ku wa gatanu tariki 16 Gicurasi 2025, ikindi gitero cya Israeli cyibasiye inzu y’umuganga w’umugore, Dr. Alaa al-Najjar, gihitana abana icyenda. Umuhungu w’imyaka 11, Adam, yarakomeretse, kimwe n’umugabo wa Dr. Alaa, Dr. Hamdi al-Najjar, ubu uri mu bitaro arembye cyane.

Abo bana ni: Yahya, Rakan, Raslan, Gebran, Eve, Rival, Sayden, Luqman, na Sidra. Bose bari hagati y’amezi make n’imyaka 12. Ingabo za Israeli zatangaje ko icyo gitero kiri mu iperereza.

Mu kindi gitero, Umuryango Mpuzamahanga wita ku bantu (ICRC) wemeje ko abakozi babiri bawo bishwe n’igitero cyagabwe ku nzu yabo i Khan Younis ku wa Gatandatu. Abo bishwe ni Ibrahim Eid, ushinzwe gukurikirana ibikoresho bishobora kwangiza abantu, na Ahmad Abu Hilal, wari ushinzwe umutekano ku bitaro bya ICRC i Rafah.

Mu itangazo, ICRC yavuze ko ubu bwicanyi bugaragaza imibare idakwiye y’abasivile bamaze kwicwa muri Gaza, basubiramo ubusabe bwo guhagarika imirwano ako kanya.

I Madrid, ibihugu 20 n’imiryango mpuzamahanga byahuriye ku cyumweru mu biganiro ku ihagarikwa ry’intambara. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Espagne, José Manuel Albares, yasabye ko hashyirwaho ihagarikwa ry’igurishwa ry’intwaro muri Israeli niba itahagarika ibitero muri Gaza.

Israeli yatangije ibikorwa bya gisirikare muri Gaza nyuma y’igitero cya Hamas ku wa 7 Ukwakira 2023 cyahitanye abantu bagera ku 1,200 ndetse hakajyanwa bunyago abantu 251.

Nk’uko Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza ibitangaza, nibura Abanya-Palestina 53,939 bamaze kwicwa kuva intambara yatangira, barimo abana barenga 16,500.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ibya Khalfan na Marina bikomeje kuba bibi cyane
Next Article Minisitiri w’Intebere w’u Bwongereza, Keir Starmer ashobora kohereza abimukira muri Kosovo
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Umuhanzi Sarkodie yashimiye Akon byimazeyo
June 1, 2025
Sheebah Karungi yateguje igitaramo muri Kampala Serana Hotel
June 1, 2025
Ibisambo bya Gicumbi akabo kashobotse
June 1, 2025
Umuhanzikazi w’icyamamare Taylor Swift yishyuye miliyoni 360$ ngo yisubize uburenganzira ku ndirimbo ze
June 1, 2025
Mu Mujyi wa Kigali, urubyiruko 13.666 ruhabwa amasomo y’ubumenyingiro mu mashuri 76
June 1, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

RIB Yihanangirije Abakora Inkuru ku Rurubanza rwa Bishop Gafaranga

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwasabye abantu bose, cyane cyane abakora itangazamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, kwitwararika mu buryo batangaza inkuru…

2 Min Read
AMAKURU

Umunyamategeko wa Munyenyezi Beatrice yabwiye urukiko ko ubushinjacyaha bwagiye gukora iperereza rishya ku rwego rw’ubujurire bidakurikije amategeko

Me Bruce Bikotwa umwe mu banyamategeko bunganira Béatrice Munyenyezi yabwiye urukiko ko ubushinjacyaha bwagiye gukora iperereza rishya ku rwego rw’ubujurire…

4 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Bidasubirwaho hemejwe umuhuza w’u Rwanda na RDC

Inteko Rusange y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yahahe Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, inshingano zo kuba umuhuza w’u…

1 Min Read
AMAKURU

Musanze: Inzu y’ubucuruzi yahiye irakongoka yose

Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Gicurasi 2025, inkongi y'umuriro yaturutse kuri gaz yaturitse mu…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?