Nyuma y’isozwa rya shampiyona y’u Bwongereza (Premier League), abanyamakuru ba B&B Kigali FM bo mu gice cy’abakora amakuru y’imikino y’i Burayi (BnB Sport Bar), bahaye ibihembo baganzi ba bo nk’ikimenyetso cyo kuzirikana no guha agaciro akazi bakoze muri uyu mwaka w’imikino.
Ku wa 25 Gicurasi 2025, ni bwo hasojwe shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza (Premier League). Abanyamakuru b’imikino ba radio ya B&B Kigali FM bo mu gice cya ‘BnB Sports Bar’ bazwiho kuvuga amakuru y’i Burayi, bahise bakora ibirori byo kwishimira uko uyu mwaka w’imikino wagenze ndetse bahemba bagenzi ba bo mu rwego rwo kuzirikana no guha agaciro akazi bakoranye muri uyu mwaka w’imikino 2024-2025.
Kimwe mu byaranze ibi birori cyakoze ku mutima benshi, ni ugutungura Mahoro Nasri wahawe na bagenzi be laptop ya Hp nk’impano. Uyu musore warenzwe n’ibyo akorewe, yasutse amarira ndetse nyuma ashimira cyane bagenzi be bamuzirikanye bakamuha iyi mpano.
Hahembwe kandi Nsanzimana Samir Syvestre wakoraga muri iki kigo ariko ubu akaba ari umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA. Abandi bahembwe, ni abagize iri tsinda barimo Uwihanganye Fuade uribereye umuyobozi, Deus Kwizera, Edison na Emmy.
Nyuma yo gutanga ibi bihembo, aba banyamakuru bagize umwanya wo gukatana umutsima no gusangira umuvinyo mu kwishimira akazi bakoze muri uyu mwaka.










