igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Abanyarwanda 796 bari barafashwe bugwate na FDLR batashye
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Abanyarwanda 796 bari barafashwe bugwate na FDLR batashye
AMAKURU

Abanyarwanda 796 bari barafashwe bugwate na FDLR batashye

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 19, 2025 12:46 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

U Rwanda rwakiriye kuri uyu wa 19 Gicurasi 2025 abandi Banyarwanda 796 bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abakozi b’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR) bakuye aba Banyarwanda mu nkambi iherereye mu Mujyi wa Goma mu gitondo, baberekeza ku mupaka munini wa RDC n’u Rwanda.

Umusaza uri mu Banyarwanda batashye, yatangaje ko akomoka mu Karere ka Musanze. Yari yaragiye muri RDC mu bikorwa by’ubuhinzi mu 2003. Yasobanuye ko yabaga mu gace ka Katale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Abajijwe uko FDLR yamufataga, yagize ati “Baboneka nijoro bari kuduhohotera. Banangize ikimuga. Bagiye bampondagura.”

Nibishaka Marcel Kagabo w’imyaka 31 y’amavuko yatangaje ko we yabaga mu gace ka Kagusa, teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru. Yasobanuye ko umuryango we wagiye muri RDC mu 1994.

Yasobanuye ko FDLR yasahuraga imitungo yabo. Ati “Bazaga nijoro, baje gusahura amatungo n’ibyo kurya. Mu gasisiro k’iwacu ntabwo bageragamo ari ku manywa, hari kure y’ishyamba.”

Uwamariya Valentine yatangaje ko yishimiye gutaha mu Rwanda, kuko agiye gusubirana n’umuryango we. Yasobanuye ko yatahanye n’abana be batandatu.

Ati “Umuryango wanjye baba mu Rwanda. Njyewe wabaga hariya ndumva nishimiye kuba ngiye gusanga umuryango wanjye. Nazanye n’abana batandatu banjye.”

Umuvugizi wungirije w’ihuriro AFC/M23 rigenzura umujyi wa Goma, Dr. Oscar Balinda, yatangaje ko FDLR na Leta ya RDC byahatiraga abasivili barimo aba Banyarwanda kuguma mu bice biberamo imirwano kugira ngo bibifashishe nk’ingambo zibakingira.

Yagize ati “Aba bantu bari barafashwe bugwate n’abarwanyi ba FDLR. Murabizi ko ari bwo buryo bukoreshwa na FDLR na Leta ya RDC. Murabizi ko inkambi ya Kanyaruchinya, Mugunga na Lushagala zari zarafashwe bugwate n’iyi Leta n’abafatanyabikorwa. Iri huriro ryifashishije ubu buryo kugira ngo rigumishe abasivili mu bice biberamo imirwano.”

Icyiciro cya mbere cy’Abanyarwanda bari barafashwe bugwate na FDLR cyatashye mu Rwanda tariki ya 17 Gicurasi. Bose uko ari 360 bajyanywe mu nkambi y’agateganyo ya Kijote mu Karere ka Nyabihu mbere y’uko bajyanwa gutura aho bakomoka.

Abo mu cyiciro cya kabiri bo barajyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, bitewe ahanini n’uko iya Kijote ifite ubushobozi bwo kwakira abatarenze 500.

Mu nkambi y’i Goma, UNHCR iracyahafite abandi Banyarwanda barenga 1000 na bo bategereje gutaha mu bindi byiciro. Muri rusange, abagera ku 2500 ni bo bifuje gutaha ku bushake nyuma y’igihe kirekire FDLR yarababujije gutaha.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko Abanyarwanda bari barashimuswe na FDLR bazahabwa ibyangombwa byose, ndetse amahirwe batabonye bakayabona. Yavuze ko abana baziga, abakuru bagafashwa kwiga imyuga kugira ngo bazashore kwiteza imbere.

Ari “Ibyabateraga ubwoba mwabisize aho mwahoze… Mutuze mu mutima yanyu, ubu mugiye gukora imishinga y’ahazaza, mu gihe muri RDC mwabagaho mutazi ejo hazaza.”

“Hari gahunda zo gufasha abantu kwivana mu bukene nka Girinka, ubu mu bihe biri imbere tuzasanga mwarahindutse aborozi b’inka, aborozi b’amatungo magufi.”

Meya Mulindwa yasabye aba Banyarwanda kujya bitabira gahunda z’igihugu zirimo inama, cyane ko ari ho bazajya bakura amakuru agezweho.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article DRC: Urubyiruko ruyoboye abandi ruri kwamagana ihohoterwa rikorerwa abacuruzi rikozwe n’abasirikare
Next Article Igerageza ku rukingo rwa SIDA ryakorewe mu Rwanda, ryatanze icyizere Icyizere ni cyose ku rukingo rwa SIDA rwakorewe isuzumwa mu Rwanda
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Nyanza: Umusore ufite imyaka 18 yasabanyije inkoko kugeza ipfuye neza neza
May 19, 2025
Trump na Obama bavuze amagambo akomeye kuri Biden nyuma yo gusangwamo Kanseri
May 19, 2025
Abasenateri 40 ni bo bari gusuzuma niba Joseph Kabila yakwamburwa ubudahangarwa
Joseph Kabila mu mazi abira nyuma yaho ashyiriweho akanama kabasenateri 40 bari gusuzuma niba yakwamburwa ubudahangarwa
May 19, 2025
Igerageza ku rukingo rwa SIDA ryakorewe mu Rwanda, ryatanze icyizere
Icyizere ni cyose ku rukingo rwa SIDA rwakorewe isuzumwa mu Rwanda
May 19, 2025
Abanyarwanda 796 bari barafashwe bugwate na FDLR batashye
May 19, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Ubuyobozi bwa Perezida wa Amerika Donald Trump burashaka kohereza abimukira mu Rwanda

Ubuyobozi bwa Perezida wa Amerika,Donald Trump  buri mu biganiro bwiga uko bwakohereza   abimukira mu bihugu by’u Rwanda na Libya nkuko…

3 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Liverpool iragaritswe, ibi hari icyo byafasha Arsenal iyikurikiye ku rutonde?

Ikipe ya Liverpool iyoboye urutonde rwa Shampiona Y'abongereza (Premier League) Iteshejwe Amanota na Fulham ku kibuga cya Fulham  Craven Cottage…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Mu gihe urubanza rwa Diddy rumaze iminsi mike rutangiye, undi mugore yamujyanye mu rukiko amushinja kumusambanya ku gahato

Mu gihe urubanza rw’umuraperi Sean Combs uzwi nka PDiddy rurimbanyije, yongeye kuregwa n’undi mugore umushinja ko yamusambanyije ku ngufu mu…

2 Min Read
AMAKURU

Perezida w’u Rwanda n’uwa Misiri bagiranye ikiganiro ku bufatanye

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yagiranye ibiganiro n'uwa Misiri hifashishijwe terefone, ibiganiro byagarutse ku gukomeza kugira ubufatanye hagati y'u Rwanda…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?