Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye itsinda ry’abanyeshuri biga mu ishami ry’ubucuruzi muri Kaminuza ya Harvard yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu biganiro bagiranye, Umukuru w’Igihugu yabasobanuriye uko Abanyarwanda bahangana n’ibibazo byabo kandi bagakomeza kwiyubaka nubwo badafite byinshi byo kwiratiraho
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bafite uburyo bwihariye bubaranga mu mibereho yabo, bushingiye ku mateka yabo ndetse n’aho bifuza kugera. Ati: “Abanyarwanda bafite inzira yabo, bafite ibibazo byabo kandi bafite uburyo bwabo bwo kubikemura. Twumva uko turi, aho tuva n’aho tugana, tukubakiraho ibisubizo byacu.”
Yavuze ko mbere yo gushaka ibisubizo, Abanyarwanda babanza kuganira, bagashishoza ngo bamenye icyabaye intandaro y’ibibazo bahura na byo, aho gutekereza nabi cyangwa kwitana ba mwana. Yongeyeho ko u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi mu iterambere, ariko ko rutageze aho rwifuza hose, kandi ko iterambere ridashobora kugerwaho mu gihe gito cyangwa icyarimwe.
“Nubwo hari byinshi bimaze kugerwaho, ntabwo byose byakemutse. Si nacyo cy’ingenzi. Icy’ingenzi ni uko dukomeje gushyiraho imbaraga kugira ngo dutere imbere uko dushoboye.”
Perezida Kagame kandi yavuze ko Abanyarwanda batari abatesi kuko nta byinshi bafite byo kubatera ubwibone. Ahubwo bakomeje kwigira ku mateka mabi igihugu cyanyuzemo kugira ngo bubake ejo hazaza heza.
Ati: “Nta byiza byinshi dufite byatuma duteta. Twahisemo kwiyubaka dushingiye ku masomo twakuye mu mateka mabi. Ni ho dukura imbaraga zo gukomeza kubaho cyangwa se kurimbuka. Icyo ni cyo duheraho.”
Aba banyeshuri ba Harvard bari baherutse mu Rwanda muri Gicurasi 2024 mu rugendoshuri, aho basobanuriwe byinshi ku rugendo rw’iterambere u Rwanda rumazemo imyaka isaga 30 n’uko ruyobowe. Ibi biganiro bikaba byarabereye muri Village Urugwiro, ku biro bya Perezida.