igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: ”Abanyarwanda nta byinshi dufite ngo dutete” Perezida Kagame
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > ”Abanyarwanda nta byinshi dufite ngo dutete” Perezida Kagame
AMAKURU

”Abanyarwanda nta byinshi dufite ngo dutete” Perezida Kagame

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 17, 2025 10:48 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye itsinda ry’abanyeshuri biga mu ishami ry’ubucuruzi muri Kaminuza ya Harvard yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu biganiro bagiranye, Umukuru w’Igihugu yabasobanuriye uko Abanyarwanda bahangana n’ibibazo byabo kandi bagakomeza kwiyubaka nubwo badafite byinshi byo kwiratiraho

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bafite uburyo bwihariye bubaranga mu mibereho yabo, bushingiye ku mateka yabo ndetse n’aho bifuza kugera. Ati: “Abanyarwanda bafite inzira yabo, bafite ibibazo byabo kandi bafite uburyo bwabo bwo kubikemura. Twumva uko turi, aho tuva n’aho tugana, tukubakiraho ibisubizo byacu.”

Yavuze ko mbere yo gushaka ibisubizo, Abanyarwanda babanza kuganira, bagashishoza ngo bamenye icyabaye intandaro y’ibibazo bahura na byo, aho gutekereza nabi cyangwa kwitana ba mwana. Yongeyeho ko u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi mu iterambere, ariko ko rutageze aho rwifuza hose, kandi ko iterambere ridashobora kugerwaho mu gihe gito cyangwa icyarimwe.

“Nubwo hari byinshi bimaze kugerwaho, ntabwo byose byakemutse. Si nacyo cy’ingenzi. Icy’ingenzi ni uko dukomeje gushyiraho imbaraga kugira ngo dutere imbere uko dushoboye.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko Abanyarwanda batari abatesi kuko nta byinshi bafite byo kubatera ubwibone. Ahubwo bakomeje kwigira ku mateka mabi igihugu cyanyuzemo kugira ngo bubake ejo hazaza heza.

Ati: “Nta byiza byinshi dufite byatuma duteta. Twahisemo kwiyubaka dushingiye ku masomo twakuye mu mateka mabi. Ni ho dukura imbaraga zo gukomeza kubaho cyangwa se kurimbuka. Icyo ni cyo duheraho.”

Aba banyeshuri ba Harvard bari baherutse mu Rwanda muri Gicurasi 2024 mu rugendoshuri, aho basobanuriwe byinshi ku rugendo rw’iterambere u Rwanda rumazemo imyaka isaga 30 n’uko ruyobowe. Ibi biganiro bikaba byarabereye muri Village Urugwiro, ku biro bya Perezida.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Mu Rwanda hagiye kumurikwa ibikoresho bya girikare bijyanye biri mu bigezweho
Next Article Kicukiro: Umugabo yamize inyama nk’umira ibinini iramuhitana
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025
Consumer Protection Manager at BPR: Deadline: 05/27/2025
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Musanze: Abagabo babiri bafunzwe bakurikiranweho kwica umugore ufite w’imyaka 55 bamutemye

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze bukurikiranye dosiye y’abagabo babiri bakekwaho kwica umugore w’imyaka 55 bamutemesheje umuhoro.  Icyaha cyakozwe ku…

1 Min Read
AMAKURU

Pariki y’Akagera yitegura kwakira inkura 70 zivuye muri Afurika y’Epfo

Pariki y’Igihugu y’Akagera irateganya kwakira inkura 70 ziva muri Afurika y’Epfo, mu gikorwa kinini cyo kwimura inyamaswa kizaba kibaye ku…

2 Min Read
AMAKURU

Bobi Wine agiye kwiyamamariza kuba Perezida ndetse anashinja abo mu Burengerazuba bw’Isi guceceka nyamara Abanya-Uganda bababazwa

Umunya-Uganda utavuga rumwe n’ubutegetsi, Robert Kyagulanyi (Bobi Wine), yashimangiye ko na we ari mu baziyamamariza kuyobora Uganda mu matora y’Umukuru…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Umusirikare yarashe umwana na nyina arabica

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 4 Mata 2025, umusirikare w’Ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?