igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Abapolisi 833 Barangije Amahugurwa yo Kurwanya Iterabwoba i Mayange
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Abapolisi 833 Barangije Amahugurwa yo Kurwanya Iterabwoba i Mayange
AMAKURU

Abapolisi 833 Barangije Amahugurwa yo Kurwanya Iterabwoba i Mayange

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 16, 2025 7:35 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Ku wa Gatanu tariki ya 16 Gicurasi 2025, Polisi y’u Rwanda yashimye intambwe yatewe n’abapolisi 833 barangije icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa y’ibanze agenewe umutwe wihariye (Special Forces) mu kurwanya iterabwoba.

Uyu muhango wabereye mu Kigo cyihariye cya Polisi gitanga ayo mahugurwa (CTTC), giherereye mu Murenge wa Mayange, Akarere ka Bugesera, mu Ntara y’Uburasirazuba. Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, ni we wasoje ku mugaragaro ayo mahugurwa, asaba abapolisi bayasoje gukomeza kwitanga mu kurinda umutekano w’abaturage no guharanira ko ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho mu mutekano bidahungabana.

Mu bapolisi 833 barangije amasomo, ab’igitsinagabo ni 628 mu gihe ab’igitsinagore ari 205. Aba bose bamaze amezi atatu bakarishya ubumenyi mu buryo bwo guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba.

Ikigo cya CTTC, cyatangijwe mu 2013, cyubatswe ku birometero 44 uvuye i Kigali, kikaba gifite ishami ryihariye ritoza abapolisi uburyo bwo kwirwanaho no kurwanya iterabwoba, irishinzwe ubutasi, ndetse n’iry’umutwe udasanzwe. Amahugurwa atangirwa muri iki kigo ategurwa hagamijwe kongerera ubushobozi abapolisi mu guhangana n’ibibazo bikomeye by’umutekano, cyane cyane ibifitanye isano n’iterabwoba.

CG Namuhoranye yagaragaje ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kongera ubushobozi bw’abapolisi binyuze mu mahugurwa yihariye nk’aya, mu rwego rwo kwitegura guhangana n’ibyago bishobora guhungabanya umutekano w’igihugu.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Chris Brown agiye Gufungwa iminsi 30 y’agateganyo
Next Article Uwaguze Man United akomeje guhomba bikomeye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Uwaguze Man United akomeje guhomba bikomeye
May 16, 2025
Abapolisi 833 Barangije Amahugurwa yo Kurwanya Iterabwoba i Mayange
May 16, 2025
Chris Brown agiye Gufungwa iminsi 30 y’agateganyo
May 16, 2025
Emery Bayisenge yasezeranye imbere y’amategeko
May 16, 2025
Umusirikare wishe bagenzi be batatu yakatiwe igihano cy’urupfu
Kinshasa: Igihano cy’urupfu ku musirikare wishe bagenzi be batatu
May 16, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Cardinal Robert Francis Prevost wo muri Amerika ni we watorewe kuba Papa mushya afata izina ry’ubutungane rya Leon XIV

Inteko y’Aba-Cardinal 133 bateraniye muri Chapelle ya Sistine i Vatican kuri uyu mugoroba wa tariki ya 8 Gicurasi 2025 yatoye…

2 Min Read
AMAKURU

Impaka ni zose nyuma yuko impunzi y’umukongomani yishwe irashwe

Urukiko rwo muri leta ya Michigan rwaciye urubanza rwaranzwe n’impaka ku mupolisi ushinjwa kwica impunzi y’umukongomani, Patrick Lyoya amurasiye mu…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Paris, agiye guhagarikisha igitaramo cya Maître Gims

Laurent Nuñez,Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Paris, yatangaje ko agiye gutegeka ko igitaramo cy’Umunye-Congo, Maître Gims, cyari giteganyijwe kubera…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAUBUZIMA

Kenya: Umugenzi yapfiriye mu ndege mu mayobera

Umugenzi yaguye mu ndege Kenya Airways ubwo yari iturutse mu mugi wa New York muri leta zunzwe ubumwe za amerika…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?