Abapolisi 833 Barangije Amahugurwa yo Kurwanya Iterabwoba i Mayange

Ku wa Gatanu tariki ya 16 Gicurasi 2025, Polisi y’u Rwanda yashimye intambwe yatewe n’abapolisi 833 barangije icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa y’ibanze agenewe umutwe wihariye (Special Forces) mu kurwanya iterabwoba.

Uyu muhango wabereye mu Kigo cyihariye cya Polisi gitanga ayo mahugurwa (CTTC), giherereye mu Murenge wa Mayange, Akarere ka Bugesera, mu Ntara y’Uburasirazuba. Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, ni we wasoje ku mugaragaro ayo mahugurwa, asaba abapolisi bayasoje gukomeza kwitanga mu kurinda umutekano w’abaturage no guharanira ko ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho mu mutekano bidahungabana.

Mu bapolisi 833 barangije amasomo, ab’igitsinagabo ni 628 mu gihe ab’igitsinagore ari 205. Aba bose bamaze amezi atatu bakarishya ubumenyi mu buryo bwo guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba.

Ikigo cya CTTC, cyatangijwe mu 2013, cyubatswe ku birometero 44 uvuye i Kigali, kikaba gifite ishami ryihariye ritoza abapolisi uburyo bwo kwirwanaho no kurwanya iterabwoba, irishinzwe ubutasi, ndetse n’iry’umutwe udasanzwe. Amahugurwa atangirwa muri iki kigo ategurwa hagamijwe kongerera ubushobozi abapolisi mu guhangana n’ibibazo bikomeye by’umutekano, cyane cyane ibifitanye isano n’iterabwoba.

CG Namuhoranye yagaragaje ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kongera ubushobozi bw’abapolisi binyuze mu mahugurwa yihariye nk’aya, mu rwego rwo kwitegura guhangana n’ibyago bishobora guhungabanya umutekano w’igihugu.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version