igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Abasirikare 525 ba Mozambique basoje imyitozo y’amezi atandatu bahawe n’ingabo z’u Rwanda
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Abasirikare 525 ba Mozambique basoje imyitozo y’amezi atandatu bahawe n’ingabo z’u Rwanda
AMAKURU

Abasirikare 525 ba Mozambique basoje imyitozo y’amezi atandatu bahawe n’ingabo z’u Rwanda

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 24, 2025 11:28 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Ku wa 23 Gicurasi 2025, abasirikare 525 bo mu ngabo za Mozambique (FADM) basoje imyitozo yo kurwanira ku butaka, bamazemo amezi atandatu bayihabwa n’ingabo z’u Rwanda. Iyi myitozo yasojwe ku mugaragaro mu birori byabereye mu kigo cya gisirikare cya Nicara, giherereye mu Ntara ya Nampula

Ibi birori byayobowe na Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo, wavuze ko iyi myitozo ari intambwe ikomeye mu kurinda igihugu iterabwoba no kongerera ubushobozi ingabo zacyo.

Perezida Chapo yashimiye cyane Perezida Paul Kagame n’ingabo z’u Rwanda ku bufasha bahawe, haba mu guhugura ingabo ndetse no mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.

Yagize ati: “Imyitozo nk’iyi iheruka gutangwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2011. Kuba dufite igihugu cy’inshuti nk’u Rwanda gitanga ubumenyi buhanitse ku ngabo zacu ni amahirwe adasanzwe. FADM na Mozambique twese turabishimira cyane.”

Aba basirikare bahawe amasomo atandukanye arimo kurwanya iterabwoba, kurwana mu mijyi, kurasa ku ntego, kurwanya umwanzi umwegereye, ubutasi, kubohora imbohe no gusubiza umwanzi byihuse.

Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda zikorera muri Mozambique, General Major Emmy Ruvusha, yashimiye ubuyobozi bwa Mozambique ku bufatanye bugaragara mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba.

Gen Maj Ruvusha yibukije aba basirikare basoje imyitozo ko ubumenyi bahawe bugomba kubafasha kurinda amahoro n’umutekano w’igihugu cyabo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ikipe ya Napoli yegukanye igikombe ihanganye na Inter Milan yarushaga inota 1
Next Article Jose Chameleone uri mu Rwanda yashimye Perezida Kagame
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Mushikiwabo yasuzuguye Minisitiri mu buryo bukomeye ahita ajya kwiga muri USA
May 24, 2025
U Burusiya bwaburijemo ibitero bya drones zirenga 100 byari bigamije kuburimbura
May 24, 2025
Umukobwa yajyanywe mu bitaro nyuma yo kuryamana n’abagabo 583 mu munsi umwe
May 24, 2025
Zari Hassan yahaye ubutumwa bukomeye abasore mw’ijwi rituje ati basore mujye mureba ubwenge ntimukarebe ikibuno gusa
May 24, 2025
Umuhanzi The Ben na Diamond Platinumz berekeje I Ntungamo mu gitaramo karabutaka
May 24, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Ruhango: Batatu bafashwe bakekwaho kwica umurinzi w’umurima w’ibisheke

Ku wa 9 Mata 2025, Habinshuti Protogène w’imyaka 42, wakoraga akazi ko kurinda umurima w'ibisheke, yasanzwe yapfuye mu gishanga cya…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo ziri Kwitegura intambara ikomeye mu kibaya cya Rusizi

Ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi ndetse n’imitwe yitwaje intwaro, zirimo gukora…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Ibitangaza muri Myanmar babiri bakuwe munsi y’inzu zabagwiriye ari bazima.

Umugabo w’imyaka 53 yarokwe n’abakora ibikorwa by’ubutabazi bagize itsinda ry’abazimya umuriro bari kumwe n'ikipe y’abashinwa. Nyuma y’amasaha 125 yari amaze…

1 Min Read
AMAKURU

”Abanyarwanda nta byinshi dufite ngo dutete” Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye itsinda ry’abanyeshuri biga mu ishami ry’ubucuruzi muri Kaminuza ya Harvard yo muri…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?