Ubwo abasirikare ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bajyaga gufata umushahara basanze warakubwe inshuro ebyiri nk’uko bari barabisezeranyijwe na perezida Felix Tchisekedie.
Nk’uko bamwe mu basirikare b’igisirikare cya FARDC aho muri Congo babitangarije radio Okapi bavuze ko batunguwe no gusanga umushahara wabo wikubye inshuro zisaga ebyiri kuyo bahembwaga mbere, aba basirikare bavuze ko mubusanzwe bahembwaga asaga amadorari 100 ubu bakaba basanze ayo mafaranga yikubye inshuro ebyiri ushize mu mafaranga y’iwabo akaba ashikira ibihumbi 500000 y’amakongore.
Aba basirikare biganjemo abafite ipeti ryo hasi batangarije iyi radiyo ko amafaranga bahembwaga mbere byari bigoye ko bakemura utubazo tw’umuryango ngo nabo bagire icyo basigarana bakavuga ko byabanejeje cyane kubona nabo bibutswe bakongezwa amafaranga.
Uku ko ngerezwa umushahara nti kwabaye ku basirikare gusa ahubwo no kuba polisi nabo bongerewe umushahara bahembwaga. Radio Okapi ivuga ko abasirikare bahembewe kuri Banque BOA muri Komine ya Ndjili, kimwe n’abapolisi basohotse muri banki bamwenyura bishimiye ko ubutegetsi bubahaye agaciro.
Kuva aho intambara itangiriye aho muri Congo ni kenshi bagiye bagaragaza ko abasirikare ba FARDC bahembwa amafaranga macye cyane ndetse kandi byarushijeho kuba bibi ubwo abanshanshuro bahawe akazi na leta ya Congo bavugaga ko bahembwa agera ku bihumbi 8000 by’amadorari ayo ararenga miliyoni 20,000,0000 z’amakongore.