Abasirikare n’abaporisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado ho muri Mozambique, bahawe impanuro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano.
Mu ijambo rye, Maj Gen Nyakarundi yabwiye abasirikare n’abapolisi bitegura kujya mu butumwa ko abo bagiye gusimbura bakoze ibyo batumwe ndetse babyujuje kandi neza mu gufasha gusubiza ibintu ku murongo mu ntara ya Cabo Delgado, abasaba kubyubakiraho na bo bakubahiriza inshingano zibajyanye.
Yabasabye kandi guhora barangwa n’ikinyabupfura ndetse no kwimakaza gushyira hamwe mu rwego rwo kubasha kubahiriza ishingano batumwe n’igihugu.
Uku kohereza Ingabo n’abaporisi mu butumwa bw’amahoro muri Mozambique, bikubiye mu masezerano ibihugu byombi byagiranye ku busabe bwa Mozambique mu 2021.
Ibi byabaye nyuma y’uko ibyihebe byigaruriye Intara ya Cabo Delgado, kuva mu 2017 kugeza mu 2021, bikica abaturage bagera kuri 3000, benshi baciwe imitwe, ibyo byanatumye abagera ku bihumbi 800 bava mu byabo, bahungira mu nkambi zitandukanye.
Mu mwaka wa 2022 inzego za gisirikare z’u Rwanda na Mozambique zasinye amasezerano yo kwagura imikoranire hagamijwe kurushaho gushyira imbaraga mu bikorwa biri kubera i Cabo Delgado no kubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano z’imbere mu gihugu.