Abaturage hamwe n’abanyapolitiki bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) barasaba impinduka zikomeye mu mikorere y’igihugu, aho bifuza ko intara zigize RDC zahawe ububasha bwo kwicungira umutungo no kwiyobora mu buryo bwigenga. Ibi byagarutsweho na Olivier Kamitatu, Umuyobozi w’ibiro by’ishyaka Ensemble pour la République, riyobowe na Moïse Katumbi.
Kamitatu yavuze ko gukomeza kugenera intara uburyo zicunga umutungo kamere biva i Kinshasa, byarushijeho gukurura ibibazo by’ubukene, imicungire mibi, ndetse n’amakimbirane atarangira. Yatangaje ko igihe kigeze ngo RDC igabanywemo intara eshanu zikigenga ari zo Equateur, Kongo-Central, Kasaï, Katanga,na Orientale, buri yose ikagira Leta yayo yigenga ishobora gucunga umutungo, gushyiraho politiki z’ubukungu n’iterambere rishingiye ku byifuzo by’abaturage.
Kamitatu yagize ati: “Uburyo igihugu kiyobowe ubu, ntibwita ku nyungu z’abaturage bo mu ntara. Igihe kirageze ngo abaturage bifatire ibyemezo bibagenewe.”
Yatanze urugero rw’akarengane kavugwa mu ntara ya Katanga, ahari ubukungu bushingiye ku mabuye y’agaciro nka cobalt na cuivre, ariko abaturage b’iyo ntara ntibabwungukiremo. Kamitatu yavuze ko Perezida Félix Tshisekedi n’umuryango we bashinjwa gutwara umutungo w’iyo ntara batitaye ku bahatuye, cyane cyane mu turere twa Lualaba.
Umwe mu baturage yagize ati: “Kuva muri 2019, ibintu byarushijeho kuba bibi. Katanga yahindutse nk’ikarita y’ifumbire y’umuryango wa Perezida, ariko abaturage bo nta nyungu babona.”
Abaturage benshi bagaragaje ko bashyigikiye igitekerezo cyo kugira ubuyobozi bugendera ku bitekerezo byabo, cyane cyane abakorera mu mashyirahamwe y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Bemeza ko uko ibintu bihagaze ubu, umutungo w’intara zitandukanye ukoreshwa n’abanyacyubahiro bo mu zindi ntara cyangwa i Kinshasa, mu nyungu zabo bwite.
Kamitatu yagaragaje ko: Katanga yakwigenga ikabyaza umusaruro amabuye y’agaciro menshi ihafite, Orientale ikaba igicumbi cy’ubuhinzi n’umusaruro mwinshi, Kasaï ikagira diamant n’ubuhinzi bukomeye.
Yasoje ashimangira ko gushyiraho ubuyobozi bugendera kuri iyi myumvire byakuraho ubusumbane, bikegereza abaturage serivisi, ndetse bikazana iterambere rirambye rishingiye ku muco, ku mutungo w’igihugu, no ku bufatanye n’abaturage ubwabo.
Icyifuzo cy’iri tsinda ry’abanyapolitiki n’abaturage ntikivugwaho rumwe na Leta ya Kinshasa, gusa rikomeje gushaka umubare munini w’abarishyigikiye mu gihugu hose.