Mu majyaruguru y’u Bushinwa, ubuyobozi bwasabye abaturage bafite ibiro biri munsi ya 50 kudasohoka mu ngo zabo, bitewe n’umuyaga ukaze.
Uyu muyaga, ni umwe mu miyaga ibayeho ikaze cyane mu myaka 10 ishize, watangiye kuhagera ku wa Gatanu, tariki ya 11 Mata 2025, uturutse mu bice bya Mongoliya.
Ibice byibasiwe cyane n’uyu muyaga ni umujyi wa Beijing, Tianjin, ndetse n’intara ya Hebei, aho hagaragaye ibiza bikomeye byatewe n’uyu muyaga. Mu rwego rwo kwirinda impanuka n’ingaruka zikomeye uyu muyaga ushobora guteza, ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo gusaba abantu bafite ibiro bike kuguma mu ngo zabo, kuko bashobora gutwarwa n’umuyaga mu buryo bworoshye.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe mu Bushinwa cyari cyatanze itangazo riburira abaturage mbere y’uko uyu muyaga ugera mu gihugu, kivuga ko uzaba ufite ubukana budasanzwe kandi ushobora guteza ibibazo bikomeye kuruta uko byigeze kubaho mu myaka icumi ishize.
Kugeza ubu, umuyaga umaze kwangiza byinshi birimo: Ibiti bisaga 300 byamaze guhirima, imodoka zangiritse cyane mu mihanda.
Inzego z’ubwikorezi zihungabanye, aho Indege zirenga 400 zahagaritswe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Beijing, serivisi za gari ya moshi zahagaritswe by’agateganyo.
Nubwo nta muntu uratangazwa waba yakomerekejwe cyangwa wapfuye kubera uyu muyaga, inzego z’umutekano n’ubutabazi ziri gukurikirana umutekano w’abaturage, ndetse abaturage bose basabwa kwirinda ingendo zitari ngombwa.
Ubuyobozi bw’u Bushinwa burakangurira abaturage gukomeza gukurikiza amabwiriza yatanzwe, gukurikirana amakuru y’iteganyagihe, no kwirinda kugenda ahari ibiti cyangwa inyubako zishobora gusenyuka. Abaturage barasabwa kugira ubufatanye mu gutanga amakuru ahantu hashobora kwangirika kugira ngo hatagira ubuzima bw’abantu bujya mu kaga.
Leta yatangaje ko uko umuyaga uzajya ukomeza kwiyongera cyangwa kugabanuka, inzego z’ubuyobozi zizajya zikomeza kugenda zitangaza amabwiriza ajyanye n’uburyo abantu bagomba kwirinda no gufasha abaturage kubahiriza amabwiriza.