Ishyirahamwe ‘Marche de la Vie’ ryo mu Bubiligi rigiye gutegura urugendo rwiswe Marche-ADPES, ruzakorwa mu irushanwa ngarukamwaka rya “One Million Steps” hagamijwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku wa 13 Mata 2025, i Bruxelles mu Bubiligi hazabera ku nshuro ya kane igikorwa ngarukamwaka cyiswe “One Million Steps” cyangwa “Intambwe Miliyoni”. Iki gikorwa cyatangijwe ku wa 07 Mata 2025 kikazasozwa ku wa 04 Nyakanga 2025, kikaba kigamije kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo budasanzwe no kurushaho kwimakaza ubumwe n’ubuzima bwiza.
Mu mwaka ushize wa 2024, iri rushanwa ryitabiriwe n’abarenga 120, aho abarenga umunani muri bo bashoboye kugera ku ntego yo gukora intambwe miliyoni, zingana n’ibilometero 750. Nk’uko byasobanuwe na Norbert Nsabimana, Umuyobozi wa Marche de la Vie ndetse n’umwe mu baritegura, izi ntambwe zifite igisobanuro gikomeye. Ati: “Ni uburyo bwo kwifatanya no guhangana n’amarangamutima akomeye tuba dufite muri ibi bihe byo kwibuka. Ariko kandi, urugendo nk’uru rufasha mu gutuza mu mutwe, no gutekereza ku buzima mu buryo bushya.”
Nsabimana yagaragaje ko n’ubwo iri rushanwa ryatangiriye mu Bubiligi, ubu riri kugenda rifata intera mpuzamahanga kuko ryitabirwa n’abantu baturutse mu Rwanda, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse no mu bindi bihugu. Avuga ko bateganya kwakira abitabiriye bagera ku 1000, barimo n’abana n’ababyeyi kuko buri wese azaba ashobora kugenda ku rwego rwe bitewe n’imbaraga afite.
Marche-ADPES, nk’uko Nsabimana abisobanura, ni gahunda yemewe mu Bubiligi, yibanda ku guteza imbere ubuzima binyuze muri siporo, by’umwihariko mu gace kavuga Igifaransa ka Wallonie no mu Mujyi wa Bruxelles. Ishyirahamwe ryabo ryemerewe gukorera muri urwo rwego nyuma yo kuzuza ibisabwa byose.
Asobanura impamvu nyamukuru y’intambwe miliyoni, Nsabimana yagize ati: “Ni uburyo bwo kwibutsa abantu uburemere bwa Jenoside, aho abasaga miliyoni bishwe. Iyo ukoze intambwe zingana n’ibilometero 750, umubiri wawe urahinduka, bikagutera kwibaza no guha agaciro ubuzima bwawe ndetse no guha icyubahiro ababuze ubuzima mu buryo butari bwiza.”
Iri rushanwa ryatangiye mu 2021, ubwo Nsabimana Norbert atangije Marche de la vie cyangwa Walk of Life, nk’igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Yatangiranye n’abandi batanu, bagamije gukangurira abantu imbaraga z’ubufatanye no gushimangira agaciro k’abishwe muri Jenoside.