igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Abatwara taxi mu Bufaransa bariye karungu nyuma y’uko Guverinoma ifashe ibyemezo itabagishije inama
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Abatwara taxi mu Bufaransa bariye karungu nyuma y’uko Guverinoma ifashe ibyemezo itabagishije inama
AMAKURU

Abatwara taxi mu Bufaransa bariye karungu nyuma y’uko Guverinoma ifashe ibyemezo itabagishije inama

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 25, 2025 12:35 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, François Bayrou, yaciye bugufi, avuga ko agiye gusuzuma imyanzuro y’amavugurura yasabwe n’abashoferi ba ‘taxi’ basanzwe batwara abarwayi babajyanye kwa muganga.

Ni nyuma y’uko abo bashoferi bateguje imyigaragambyo ikomeye, irimo gufunga imihanda ijya ku bibuga by’indege mu Mujyi wa Paris no ku bindi bikorwaremezo bikomeye nk’ahakinirwa amarushanwa ya tennis azwi nka ‘Roland Garros’.

Guverinoma y’u Bufaransa yashyizeho amavugurura ajyanye n’amafaranga abatwara abarwayi bagomba guhabwa, mu buryo bwo guhangana n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro bya serivisi z’ubuvuzi, akaba amwe mu gihugu.

Ni amavugurura azatangira gukora mu mpera za 2025, icyakora abashoferi ntabwo babyishimiye na gato kuko bavuga ko bizagabanya ayo binjizaga kandi ari ho bakuraga amaronko.

Bagaragaje ko ayo mavugurura akwiriye gusuzumwa hagafatwa imyanzuro itagize uwo igushamo, bitaba ibyo bagakora imyigaragambyo ikomeye irimo no gufunga imihanda igana kuri bimwe mu bikorwaremezo bikomeye.

Abonye ko byakomeye, Minisitiri w’Intebe François Bayrou yaganiriye n’amashyirahamwe yabo, yemeza ko bagiye gusuzuma ayo mavugurura.

Ati “Tugiye kureba kuri buri ngingo igize ibyo byemezo n’ingamba zishobora gufatwa mu byumweru biri mbere, turebe uburyo twabiha umurongo. Bafite ibitekerezo bitandukanye bigaragaza uko na bo bakwizigamira.”

Abo bashoferi bari bakamejeje ku buryo imodoka zirenga 1200 zari zaparitswe mu gice giherereyemo ibiro bya Minisiteri y’Ubwikorezi i Paris, bagaragaza ko nibatumvwa, nta kabuza bakora imyigaragambyo ikomeye.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abatwara izo modoka mu Bufaransa, Emmanuelle Cordier, yagize ati “Turasaba ko iyo myanzuro yahagarikwa, ubundi baze tuganire turebe icyafasha buri ruhande.”

Mu Bufaransa ubusanzwe umurwayi ujyanywe kwa muganga na atanga Amayero 17. Ubwishingizi mu kwivuza bwishyura 55% andi akishyurwa n’umurwayi. Icyakora ayo ni yo atagibwa munsi ahubwo aba ashobora kwiyongera bijyanye n’intera.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abayobozi batatu b’uruganda rw’ubwato rwa Chongjin bafunzwe bazira impanuka y’ubwato bwa gisirikare muri Koreya ya Ruguru
Next Article Umunyemari Elon Musk yatangaje ko yasezeye akazi yari afite muri Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Abakoresha MTN Rwanda bari kubyinira ku rukoma
May 25, 2025
2 Chainz yakoze urugendo rw’amaguru ajya kwishyuza Birdman $900
May 25, 2025
Umuhanzikazi w’Umunyamerika yatangaje indwara ikomeye yatewe no kunywa inzoga n’itabi
May 25, 2025
Indi mirambo 20 y’indwanyi za ISWAP yabonetse
May 25, 2025
Xabi Alonso yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri Real Madrid
May 25, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Uganda: Abasivili bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’igisirikare bazajya baburanishwa n’inkiko za gisirikare

Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yatoye itegeko ryemerera inkiko za gisirikare kuburanisha abasivili mu gihe baregwa ibyaha birimo gutunga imbunda…

1 Min Read
AMAKURU

Nyanza: Abantu bataramenyekana batemye abaturage 8 mu ijoro rimwe

Nyanza: Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ku bantu batamenyekanye bateye ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro bagatema abaturage 8, bakanatwara Coltan…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Pakistan yahaye gasopo Ubuhinde yemeza ko igiye gusenya imijyi yabwo ikomeye

Ingabo za Pakistan zavuze ko zashyize imijyi myinshi yo mu Buhindi mu gipimo. Bivuze ko niba u Buhindi butekereje kugaba…

1 Min Read
AMAKURU

Umubyeyi yajyanye inkoko esheshatu ashaka kwishyura amafaranga y’ishuri y’abuzukuru be babiri

Umukecuru witwa Consolata Oduya wo muri Kenya yakoze igikorwa cyakoze ku mitima ya benshi ubwo yajyaga ku ishuri afite inkoko…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?