
Abakunze gukora mu birori by’ubukwe barimo ababuyobora (MCs) barasabirwa kujya batanga umusoro hagendewe ko na bo bari mu binjiza amafaranga menshi binyuze mu mirimo yabo.
Ubwo bari mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite Hon. KAYITESI Sarah Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yagaragaje ko aba MC mu bukwe n’ibindi birori, na bo bari mu binjiza amafaranga menshi bityo na bo bakabaye bishyura umusoro nk’abandi bandi bacuruzi basanzwe.
Abaza abo mu kigo k’igihugu k’imisoro n’amahoro RRA ubwo batangaga ibisobanuro mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite,
yagize ati: “Aba bayobozi b’ibirori (MC) bariya bavuga mu birori, baba bafite amatsinda atanga serivisi zo gutegura ibirori, usanga bagenda baguka mu byukuri, kandi usanga bakorera amafaranga menshi. Ese mwaba mwarabatekerejeho? Kuko ntekereza ko ku misoro hari icyakwiyogera turamutse na bo tubasoresheje.”
Mu gusubiza iki kibazo Komiseri Mukuru wa RRA, Ronald Niwenshuti yagaragaje ko aba ari abantu bagoye gukurikirana, gusa ku bufatanye na polisi y’u Rwanda bagikomeje ubukangurambaga bwo kubashishikariza gutanga umusoro ndetse hari ikizere ko bizagenda neza.
yagize ati: “Ntabwo ari aba bayobozi b’ibirori gusa n’aba bategura ahabera ibirori bagashinga amahema ndetse bakanataka (decollation) bose ni abikorera. Ni abantu batugora gukurikirana ariko twatangiye ubukangurambaga kuva umwaka ushize wa 2024 ku bufatanye na polisi y’u Rwanda tugitangira ntabwo byari byiza kuko twajyaga mu bukwe tugashyiramo abantu bacu tugashaka abateguye ibirori. Ariko twaje gusanga hari uburyo bwiza twabikoramo, ubu turabatumira tukabanza tukabigisha cyane cyane abategura ibirori n’abashinga amahema aho biri bubere ndetse na bamwe bakora imitako mu birori hanyuma abinangiye tujya tubasura tubatunguye muri ubu bukwe buba ku wa gatandatu, ariko tubyitwaramo neza tukaganirira na bo ku ruhande. Kandi bigaragaza ko hari abarimo kubyumva bagasora.”
Mu Rwanda hari amoko atandukanye y’umusoro bitewe n’igisoreshwa. Harimo umusoro ku nyungu umusoro ku nyongeragaciro umusoro ku mutungo utimukanwa ndetse n’indi.

Hon. KAYITESI Sarah Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

Komiseri Mukuru wa RRA, Ronald NIWENSHUTI