Urukiko rwo mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa rwahamije icyaha cy’ubujura abagabo bibye Kim Kardashian mu 2016 ubwo yari ari mu bikorwa bijyanye n’akazi ke ko kumurika imideli muri icyo gihugu.
Aomar Aït Khedache wari uyoboye itsinda ry’aba bagabo 10 bibiye Kim Kardashian mu Bufaransa mu 2016, yakatiwe imyaka umunani ariko itanu isubitse. Ni mu gihe abandi bagabo batatu muri iri tsinda bakatiwe imyaka irindwi ariko itanu muri iyo isubitse.
Aba bagabo 10 bari barezwe kugira uruhare muri ubu bujura, ariko babiri muri bo bashinjwaga gutanga amakuru ajyanye n’ibikorwa bya Kim Kardashian, ubwo yari muri ‘Paris Fashion Week’, kuri ibi bisambo bararekuwe.
Kubera ko bamwe mu bagize iri tsinda bari baramaze igihe bafunzwe mbere y’urubanza, nta n’umwe mu bahamwe n’icyaha uzoherezwa muri gereza.
Pagesix yatangaje ko umucamanza yagabanyirije ibihano abagize iryo tsinda bitewe n’imyaka yabo, kuko abenshi bafite hagati y’imyaka 60 na 70.
Kardashian, ufite imyaka 44, utari witabiriye ubwo urukiko rwatangazaga umwanzuro warwo, yagize icyo atangaza ku cyemezo cy’urukiko , agaragaza ishimwe rye ku butabera bw’u Bufaransa kubera “ukuntu bashyize imbaraga mu guharanira ubutabera” mu rubanza rwe.
Itsinda ry’abanyamategeko ba Kardashian, barimo Michael Rhodes, Léonor Hennerick na Jonathan Mattout, na bo basohoye itangazo, bavuga ko uyu mugore yishimiye umwanzuro w’urukiko n’uko inzego z’ubutabera mu Bufaransa zitaye ku kirego cye.
Bakomeza bavuga ko “Yiteguye gushyira inyuma iyi nkuru y’agahinda, agakomeza umurimo wo kuvugira impinduka mu butabera, arengera abahuye n’ibyaha, inzirakarengane, ndetse n’abafunzwe bifuza guhinduka no kongera kwiyubaka.”
Uru rubanza rwari rwatangiye ku wa 29 Mata 2025.
Kubera imyaka y’aba bajura bibye Kim Kardashian mu itangazamakuru ryo mu Bufaransa bakunze kwitwa “abasaza b’abajura” cyangwa “Grandpa robbers” mu Cyongereza.
Aba bajura bari bibye Kim Kardashian ibikoresho by’agaciro, birimo impeta y’isezerano ya diamant ifite agaciro ka miliyoni enye z’Amadolari yari yarambitswe na Kanye West wahoze ari umugabo we, hamwe n’indi mirimbo; byose bifite agaciro ka miliyoni 10 z’Amadolari.