umuhanzi uzwi cyane hano mu Rwanda Nsengiyumva Francois uzwi nk’igisupusupu yatangaje ko yasheunguwe na Nyakwigendera Alain Mukuralinda.
Nsengiyumva ubundi uvuka mu karere ka Gatsibo ho mu ntara y’uburasirazuba avuga ko iyo bitaba uyu mugabo Alain atarikuba uwo tuzi uyu munsi avuga ko kugira ngo abashe kumenyekana byose byakozwe na Alain Muku avuga ko mu busanzwe batari baziranye na hamwe usibye kuba yaramubonye ku mbuga nkoranyambaga agakunda impano ye akiyemeza kumuzamura kugeza amugize uwo ariwe uyu munsi.
Igisupusupu yagize At: “Ni inkuru mbi cyane kuri njye. Uyu mugabo yambereye umucyo, antarura mu buzima bubi, nshuranga mu masoko nkishyurwa igiceri cyangwa ngacurangira ikigage cyo kunywa. Sinari narigeze ntekereza ko ibyo nkora byagezwa ku rwego nagezeho. Icyiza cy’uyu mugabo yamfashije nta nyungu antegerejeho, si nari muzi nawe ngo yambonye ku mbuga nkoranyambaga nshurangisha umuduri abona yandemamo undi muntu.”
Akomeza agira ati: “Navuga ko yandemyemo umuntu utandukanye n’uwa mbere. Uretse kuba naramenyekanye nabashije kugira icumbi mbamo yemwe ntangira n’ibikorwa by’iterambere bihindura ubuzima bwanjye. Mu byo namukuyeho harimo no gutekereza.
Mwa bantu mwe uziko hari igihe umuntu aba mu bukene n’ibitekerezo bigakena bigacurama? Hari igihe mbona narabaga mu isi yanjyenyine,ariko ubu narahumutse, nshobora kuvuga nti uyu munsi ndakora iki, ejo nkurikizeho iki, bizabyare ikindi runaka. Isi nabagamo ibyo sinabigiraga.”
Nsengiyumva avuga ko abuze umujyanama wari ukimufashe akaboko.
At: “Mbuze inshuti, umubyeyi, umujyanama nari ngikeneye. Hari henshi nageze kubera akaboko yamfatishije akanzamura. Mwarabibonye mu birori bikomeye, mwambonye mu kwamamaza n’Umukuru w’Igihugu. Sinarondora ineza ye kuri njye, gusa Imana imuhe iruhuko ridashira.
Uyu muhanzi Gisupusupu yamenyekanye ahanini biturutse kumiririmbire yazanye idasanwe imenyerewe mu muziki w’abajene akaba ari bimwe mu byatumwe akundwa n’abatari bacye, iri zina Gisupusupu yarihawe biturutse ku ndirimbo yakozwe igakundwa cyane n’abatari bacye hano mu Rwanda.