Alain Mukuralinda, wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, yapfuye azize indwara ya stroke yamufashe ku wa Gatatu, agahita ajya muri coma.
Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’inshuti ze, zirimo Gatete Ruhumuliza, wavuze ko mu cyumweru gishize bari kumwe, batemberana batera urwenya.
Mukuralinda yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma mu Ukuboza 2021, nyuma yo gukorera igihe kinini mu Bushinjacyaha.
Yize amashuri ye mu Rugunga, akomereza mu Rwamagana mu bijyanye n’Icungamutungo, mbere yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda no gukomereza amasomo mu Bubiligi.
Mbere yo kujya mu Bushinjacyaha, yari azwi nk’umuhanzi n’uwari ushinzwe kurengera inyungu z’abahanzi.