Aline Gahongayire yatangaje ko yaramaranye uburwayi bwa Diabet imyaka irenga 20 ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru.
Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Aline Gahongayire yatangaje ko yamaze igihe kirekire afite uburwayi bwa Diabet ibi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro n’igihe.
Uyu muhanzikazi yavuze ko ubu burwayi bwamuzahaje kandi bukamumaraho igihe kirekire aho yavuze ko yabumaranye imyaka 20 yose. Gahongayire yavuze ko yamenye ko arwaye iyi ndwara ubwo yaratwaye imodoka gusa akananirwa kuyitwara ngo agere aho yari agiye, yavuze ko yafashijwe n’umugenzi wari aho akamufasha akamugeza kwa muganga.
Gahongayire akigera aho nibwo yapimwe bamusangana ubu burwayi bwa Diabet kuva icyo gihe akaba aribwo gahongayire yatangiye gufata imiti kugira ngo arebe ko yakoroherwa.
Aline yakomeje avuga ko byari ibihe bitamworoheye gufatanya iyi ndwara no kwamamara aho yagize ati ” Ibaze kuba uri icyamamare ukajya ugendana inshinge aho ugiye hose” yakomje avuga ko yageze aho yiheba yakira ko azacibwa akaguru.
Gahongayire yanavuze ko nyuma yaje guhura n’umuganga uba mu bufaransa akaba ari umwe mu bamufashije gukira iyi ndwara, uyu muganga ubundi witwa Dr Nduwayo ngo yafashije Gahongayire kujyeza ubwo nawe yahagurukiye gukangurira abantu guhagurukira guhangana n’iyi ndwara.
Gahongayire yavuze ko ubu ameze neza kandi ko akomeje gutegura igitaramo yise Ndashima.